#WorldCup2026: Mexico yatangiye itsinda Afurika y’Epfo(Amafoto)

Ikipe ya Mexico iri mu bihugu bitatu byakiriye Igikombe cy’Isi 2026 yafunguye iri rushanwa itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda rya mbere wabaye ku wa 11 Kamena 2026.

Ni umukino watangiye Saa Tatu z’ijoro, utahiriye Afurika y’Epfo kuko yabonyemo amakarita abiri atukura arimo iyahawe Sithole ku munota wa 49 ndetse na Themba Zwane ku munota wa 84 mu gihe Mexico nayo yabonye iyahawe Contes ku munota wa kabiri mu minota irindwi yongerewe ku mukino.

Mbere y’aya makarita ariko, ku munota wa cyenda Mexico yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Quinones ahawe umupira na Erik ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 67 Mexico yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Raul Jimenez ahawe umupira na Alvarada. Mexico yakomeje kurusha cyane Afurika y’Epfo yari yaje mu mukino yugarira ariko iminota 90 irangira ari ibitego 2-0.

Umukino wa kabiri w’iri rushanwa urakinwa Saa Kumi za mu gitondo hagati ya Czech Republic na Koreya y’Epfo, mu gihe Saa Tatu z’ijoro Bosnia Herzegovina na Canada.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka