Nyamasheke: Bakubiswe hafi yo gupfa bakekwaho gucuragura

Abasaza babiri bari mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Muraza mu Mudugudu wa Ruganzu mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo, babakekaho ubucuraguzi no kuroga abanyeshuri baturiye icyo kigo.

Aba bagabo babiri bava inda imwe; Nkerangabo Zabulon uri mu kigero cy’imyaka 70 na mukuru we Hagenimana Simeon w’imyaka 75 bakubiswe ubwo bamwe mu banyeshuri bari bafashwe barwaye ibintu bimeze nk’amashitani, abanyeshuri ngo babarabukwa bari kubyina mu ikawa niko kubadukira barahondagura.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Muraza ngo hakunze kugaragara ibintu bidasanzwe by’abanyeshuri bakora ibintu bidakwiye bikavugwa ko baba batewe n’amashitani. Ku wa mbere tariki ya 16/02/2015 ngo abanyeshuri babiri b’abakobwa barafashwe umwe ajya gushaka umupanga aza yihuta atema umwarimu we amukomeretsa ukuboko, ndetse ahita ajya mu musarane bahamukura yenda kugwamo.

Undi munyeshuri yafashwe ngo yurira igiti aragenda aherayo abayobozi baramwinginga ngo amanuke ageza ubwo yemera aramanuka.

Mu gihe abanyeshuri bari bari mu gihirahiro cy’ibyo bikorwa bya bagenzi babo bafataga nk’amashitani yateye, ngo baje kurabukwa umwe mu basaza wabyinaga mu ikawa, bamukekaho gucuragura ndetse no kuba yaba ariwe nyirabayazana w’amashitani bavugaga kuri abo bana, bamwirukaho baramufata baramuhondagura bamumena umutwe ajya kwa muganga yabaye intere.

Abaturage babirebaga bavuga ko bitagarukiye aho ko bahise babona na mukuru w’uwo musaza Hagenimana Simeon na we baramufata baramukubita bamuvuna n’ukuboko ajya kwa muganga ameze nabi.

Uhagagariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo udahari, Mukama Emmanuella, avuga ko abo banyeshuri bahise bataha abakomeretse bajyanwa kwa muganga aho bakiri kugeza magingo aya.

Agira ati “kugeza ubu abakomeretse bajyanwe kwa muganga, babanje kubajyana mu kigo nderabuzima cya Kibogora ariko basanga bameze nabi ubu bari mu bitaro bya kibogora”.

Bivugwa ko muri iki kigo cy’amashuri hakunze kuvugwa ibintu by’amashitani bikavugwa ko ngo baba bayatezwa n’abarozi baturiye icyo kigo, gusa hakaba hari abakibaza niba koko bishoboka ko umuntu yafatwa acuragura ku manywa mu gihe bizwi ko bikorwa n’ijoro.

Polisi ikaba igikora iperereza ngo imenye icyateye ibyo bibazo byose byatangiye ku wa mbere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abo banyeshuri bakoze ibyo bikorwa mu rwego rwo kwirindira umutekano wabo!

paci yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

ubuyobozi nibusure icyo kigo bubaganirize kuko nabo bafite ikibazo gikomeye

uwimana Eric yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Abo Banyamakuru Ibyo Bavuga Ntibabizi Ntabwo Aribyo Bakurikiramwe!Barabeshya!Pe!Mbega Ibinyoma.

Bob yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ibyo Abanyamakuru Bavuga Ntibabizi Cyane Ko Ntawahageze!Pe!Mbega Ibinyoma.

Bob yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

numvaga bavugako bikorwa mwijoro.itegeko ribahana biragoye kuritora kuko no kubafata ntibyoroshye.uburozi bwo bubaho

yves yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

numvaga bavugako bikorwa mwijoro.itegeko ribahana biragoye kuritora kuko no kubafata ntibyoroshye.uburozi bwo bubaho

yves yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

ABO BANYESHURI BABAHANE.MU RWANDA NTA TEGEKO RIHARI RIHANA ABACURAGUZI

G AHENE yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka