Bugesera: Babiri bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana
Gatari Sylvestre w’imyaka 33 y’amavuko na Ndagijimana Alphonse w’imyaka 32 y’amavuko bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana ubwo bari bavuye guhinga mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Nyabyondo mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 14/02/2015 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya z’ijoro, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar.
Agira ati “Bari bavuye guhinga mu gishanga noneho imvura irakuba biruka bataha bashaka n’aho bugama, babonye batahabonye ni bwo bahise bugama munsi y’ibiti by’imiyenzi, ni bwo inkuba yahise ihabasanga irabakubita bahita bitaba Imana ubwo”.

Murwanashyaka arasaba abaturage kwirinda kugendagenda mu mvura kuko ari ho inkuba zibakubitira. Ikindi kandi abasaba kwirinda gucana telefone na radiyo imvura irimo kugwa ndetse bakirinda kwitwikiriza imitaka ifite akuma hejuru kuko inkuba ikunda kugakurikira.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera na yo isaba abaturage ko bagomba kugama mu nzu kugira ngo birinde impfu za hato na hato ziterwa n’inkuba.
Imirambo ya ba nyakwigendera inkaba yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuwa 15/02/2015, nyuma yo gupimwa n’abaganga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imiryango yabo ikomeze kwihangana isi niko imera.ubuzima bugira iherezo.
Imana ibakiremubayo, kandiburimuntu wese aba afite dosiyeye nukwihangana kukonta wuzatura nkumusozi, imiryango yabo ikomezekwihangana.