Uko inshingano zanyu ziyongera ni ko n’ingaruka z’ibyemezo mufata ziyongera - Kagame ku ba Ofisiye bakuru barangije amasomo
Perezida Paul Kagame yabwiye abasirikare bashoje amasomo mu Kigo gishinzwe kwigisha aba Ofisiye Bakuru ibijyanye n’ibikorwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo - Senior Command and Staff College i Nyakinama, ko amasomo barangije abashyize ku rundi rwego, ku buryo inshingano bahawe ziyongereye. Aha rero, n’ingaruka z’ibyemezo bafata, na zo ziziyongera.
Umukuru w’Igihugu yababwiye ati "Mwageze hano mufite ubunararibonye mu mwuga, none mutashye mufite ubumenyi bwagutse kurushaho ndetse mwatyaje ubwenge mwakira n’inshingano zikomeye."
Aha ni ho Perezida Kagame yahereye, ashimira, imiryango n’inshuti bashyigikiye abanyeshuri bashoje iki cyiciro, bakaba bagendana na bo mu buzima bwa buri munsi, muri uyu murimo ukomeye w’Igisirikare.
Iki cyiciro gishoje amasomo kirimo Abasirikare ba RDF ndetse n’ibihugu bituranye n’u Rwanda n’ibya kure.
Umukuru w’Igihugu yagize ati "Ndabashimira kuba abafatanyabikorwa beza n’inshuti, bakaba baraje kudufasha ngo aya masomo agende neza."
Yagize ati "Indangagaciro mwahuriyeho hano, ni ntagereranywa. Ubundi abasirikare batorejwe hamwe iyo bahuriye mu bikorwa by’akarere, baba bafite imyumvire iteze imbere imikoranire.
Iyi porogramu yashyiriweho guteza imbere ubumenyi bwanyu bwabafasha mu bihe bigoye cyangwa se bisa n’ibidafite igisubizo."
Aha, Kagame abona ko hari indangagaciro aba ba Ofisiye bagomba kugira, iya mbere ni ugutwaza, kuko bifasha umuyobozi gufata ibyemezo n’aho yaba ari guca mu bihinyuza byinshi.
Ikindi, ni ukubanza ni ugukora ikintu mwagitekereje neza. Impamvu Perezida Kagame abivuga gutya, yayisobanuye agira ati "Uko inshingano zanyu ziyongera ni ko n’ingaruka z’ibyemezo mufata ziziyongera."
Ikindi rero, ngo amahitamo meza, ibyemezo byiza, bituruka ku bunararibonye, gukorana, ndetse no guca bugufi ukemera kwigira ku makosa y’ibyahise, aho biri ngombwa.
Icya gatatu ni gukora ku ntego, bitewe no kumenya neza icyo urwanira. Ku Banyarwanda - RDF, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntego ishinze imizi mu kurinda abaturage b’u Rwanda n’ubusugire bw’igihugu, ari nako bateze imbere iguhugu.
Aha na none Umukuru w’Igihugu yagize ati "Ikibazo gisigaye hano, si ukumenya niba muzayobora, ahubwo ni ukumenya uko muzayobora. Izi ndangaciciro zigomba kubaranga, kandi mugahora muzivugurura iteka. Uko RDF ihagaze uyu munsi, si impanuka. Byubatswe, mu myaka myinshi kubera kwitanga, discipline n’ubunyamwuga."
Yongeyeho ati "Ibyo ni byo byaduhesheje kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, Abafatanyabikorwa ndetse n’abandi duhurira mu bikorwa bya gisirikare. Iyo nshingano mwese irabareba. Ahantu mukorera, hazakomeza gutera imbere mu ikoranabuhanga ari nako havuka ibibazo bibasaba guhora mwivugurura."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|