Kirehe: Nimwongera gutumizwa muri PAC sinzabaherekeza –Perezida wa Njyanama

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Kirehe, Rwagasana Ernest arasaba ubuyobozi bw’akarere gukoresha neza umutungo wa Leta bwirinda kuzongera guhamagarwa na komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite (PAC).

Ibi yabisabye ku wa 13/02/2015, ubwo inama njyanama yateranaga mu nama idasanzwe isuzuma ivugururwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015.

Mbere yo gutora iyo ngengo y’imari ivuguruye, abagize inama Njyanama bagiye biga ingingo ku yindi ari nako bajya impaka ku mafaranga yashyirwaho nk’ingengo y’imari izakoreshwa muri aya mezi atandatu asigaye kugira ngo umwaka urangire.

Ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere yagaragazaga ingengo y’imari ivuguruye wabonaga abajyanama bose bafite inyota yo kumenya aho ayo mafaranga azava, icyo azakora n’uko azakoreshwa.

Rwagasana asaba ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe gucunga neza umutungo wa Rubanda birinda kuzahamagarwa na PAC.
Rwagasana asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe gucunga neza umutungo wa Rubanda birinda kuzahamagarwa na PAC.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Kirehe yagaragaje impungenge nyinshi asaba ko akarere kakwirinda kugwa mu mutego wo guhombya imari ya Leta hirindwa kongera kwisobanura imbere y’intumwa za rubanda.

Ati “ko mbona iyi ngengo y’imari ari nini mukaba mumaze kwinjiza 54% gusa kandi mubona umwaka uri hafi kurangira aho ntimushaka kongera kwitaba PAC? Ubushize badutumyeho turinginga tubona twikuyeyo none murashaka kongera kandi? Mumenyeko ntazongera kubaherekeza, muzijyana”.

Nyuma yo kugibwaho impaka nyinshi, ingengo y’imari ivuguruye yaremejwe hiyongeye ho miliyoni 114, itorwa k’ubwiganze bw’amajwi 100%.

Rwagasana yatangarije Kigali Today ko kuvugurura ingengo y’imari mu mwaka hagati byemewe kuko hari ibikorwa byinshi bijyanye n’iterambere ry’akarere biba bikenewe kongerwa.

Ati “iyo hashize amezi atandatu hatowe ingengo y’imari hari ibiba byarahindutse cyane mu mikoro aboneka mu baba bariyemeje gushyigikira ingengo y’imari, biba ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma ukareba aho wari ugeze noneho ukareba niba ingengo y’imari wari ufite ijyanye n’icyo gihe ukaba wayivugurura ikayihuza n’ukuri”.

Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko ingengo y'imari yatowe izakoreshwa neza.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ingengo y’imari yatowe izakoreshwa neza.

Yakomeje avuga ko basanze iyatowe mbere yari yarakozwe neza ariko basanga hari ibindi bikenewe gukorwa n’akarere muri uyu mwaka, biba ngombwa ko yongerwaho amafaranga asaga ho gato miliyoni 114, anavuga ko hazakomeza kuba imikoranire myiza ku buryo bizeye ko batazongera gutumizwa muri PAC bashinjwa gukoresha nabi imari ya Leta.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko igenamigambi ryakozwe rizashyirwa muri gahunda kuko ngo habayeho kujya inama n’abafatanyabikorwa, n’inzego zinyuranye zizatanga ubufasha.

Yagize ati “iyi ngengo y’imari ivuguruye turizera ko izakoreshwa neza muri gahunda igenewe kandi ayo mafaranga turizera ko azaboneka kuko ntitwakora aya mavugurura tudafite inkomoko y’amafaranga, habayeho kujya inama n’inzego zifasha akarere, imisoro n’inzego za Leta muri rusange zizadufasha kugira ngo tubone amafaranga azakoreshwa mu karere kacu”.

Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe yavuye ku mafaranga 9,221,216,881 igera kuri 9,335,598,674 hagambiriwe kongera ibikorwa bijyanye n’iterambere mu karere.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 6 )

UR HUYE CAMPUS NTA MURIRO

BEBE TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

MUDUTABARE UR-HUYE CAMPUS NTA MURIRO.

BEBE TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Birababaje kubona icyahoze ari NUR nta muriro ubu ntitwize kubera umuriro, hari Generator wagirango ni UMURIMBO birakabije kuko na SECONDAIRE ZIRACANA, TURI MU MWIJIMA MUDUTABARE PEE!

NSABIMANA THIERRY yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Perezida wa Njyanama arimo arivugira gusa, nibiba ngombwa bitaba PAC nawe azajyayo nta kundi byagenda. Uburyo bumwe bwo kubikumira ni ugukoresha neza ibya Rubanda. Niba baramaze kugera kuri iyi ntera ubwo ntazajyayo.

uuu yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Aaaaaahhhhhhaaa uyumuyobozi arandangije koko.kandi rwose ibyo avuga nukuri ntimuzamugore mumusaba kubaherekeza.muge mumwubaha imari yabaturage

Dede yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

ibyo rwagasana avuga ndemeranya nawe ijana kwi jana kirehe nihindure imikorere iteze imbere ibikorwa remezo begere abaturage reka turebe ibyo muzungu azahinduraho ko atandukanye nabo asimbuye reka tubitege amaso umurenge wa mushikiri nu wanyarubuye tubatezeho ibikorwa byamajyambere umuriro amazi umuhanda ibyo nimubikemura kabisa tuzemera ko ingengo yimari ko mwayikoresheje neza.

Eric yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka