Kamonyi: Abaturage bafite impungenge z’uko abafatanywe ibiyobyabwenge barekurwa badahanwe
Ibikorwa byo guhiga ibiyobyabwenge birimo gutanga umusaruro mu Karere ka Kamonyi, ariko abaturage banenga uburyo hari abafatwa bagahita barekurwa badahanwe.
Mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugarika, hamwe mu hakunze kuvugwa ko ari indiri y’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga z’inkorano; ku bufatanye n’abaturage, Polisi yahafatiye urumogi, Kanyanga ndetse na merasi bengamo inzoga z’inkorano mu gihe cy’iminsi ibiri.

Tariki 15/02/2015, mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Rugarika, umucuruzi witwa Uwiduhaye Bernadette yafatanywe ibiro 2 by’urumogi n’udupfunyika 140 ndetse na litiro 7 za Kanyanga. Polisi kandi yafashe Nyiramajyambere Jacqueline urumugemurira afite udupfunyika 800 tw’urumogi.
Aba bafashwe nyuma y’umunsi umwe muri aka kagari hafatiwe litiro 150 za merasi n’udupfunyika 97 tw’urumogi kwa Kambari Protegene na Habineza Ferdinand.

Amakuru ku hacururizwa ibi biyobyabwenge ngo yatanzwe n’abaturage harimo n’ababafashaga kubihisha, nk’uko umukuru w’Umudugudu wa Samuduha, Rugambwa Vincent abitangaza. Ngo yari afite ingo zirenze enye yajyaga abihishamo, ariko bose bari bamaze kumuha akato, baranze gukomeza kubibika akaba ariyo mpamvu yabifatanywe.
Abaturage b’Akagari ka Nyarubuye baratangaza ko bishimiye ifatwa ry’aba bantu kuko bazi ingaruka ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi bigira ku bantu, ariko bagahangayikishwa n’uko hari igihe bafatwa bagahita barekurwa.

Umwe muribo yagize ati “ntiwamenya imiti bitera, bagerayo bagahita barekurwa tukongera tugahangayika, ahubwo baba bagiye mu ishuri ryo kubihisha”.
Mu gihe aba bafatanywe ibiyobyabwenge binjizwaga muri Kasho ya Polisi ya Runda, Uwitwa Mugorenejo Irene wari umaze icyumweru afatanywe ibiro 2 by’urumogi we yarekuwe. Aratangaza ko ari uko ubushinjacyaha bwasanze urumogi yafatanywe rutari urwe kandi akaba afite ubwandu bwa Virusi itera Sida.
Mugorenejo uri mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko urumogi yafatanywe yari yaruhawe n’umwana we w’imyaka 21 ngo arumushyirire umuguzi mu Nkoto, yahagera agahita atabwa muri yombi. N’ubwo uwo mwana we atabonetse, arishimira ko arekuwe.
Ati “ubwo polisi nayo nikomeze imushakishe”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, atangaza ko polisi itajya irekura umuntu yafatanye urumogi, imyanzuro nk’iyo ikaba ifatwa n’ubushinjacyaha.
CSP Gashagaza arakangurira abaturage gutanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha cyane cyane urubyiruko.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ese koko uyu mugore aramutse yararekuwe kubera impamvu yatanze ntibyaba ari ugushyigikira ibibi?noneho ababana nubwandu bajye bakora ibyo bishakiye?ahaaa!!ntago byoroshye gusa turashimira inzego z’umutekano zikomeje gukurikirana abantu nkabo.
Byadushimije cyane twebwe abaturage bo muri rugalika kuba abantu nkabariya bari bamaze kwangiza urubyiruko rwinshi bafashwe .gusa tuzemera neza aruko bakatiwe nk’ abandi ntabyo guhita barekurwa hadaciye kabiri. kandi dukomeje gushimira inzego za police kuba barushaho kutwitaho cyane baturinda ingeso mbi nk’izo.ahasigaye bazaze ahitwa ku cyizungu naho hari iyo mico.