Mayange: Amazu 15 yasambuwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga
Amazu 15 y’abaturage yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza François aratangaza ko iyo mvura yaguye itunguranye kuwa 17/02/2015 maze isambura amazu 14 y’abaturage bo mu Kagari ka Gakamba ndetse n’indi imwe yo mu Kagari ka Kagenge.
Agira ati “nyuma yo guhita ubu abaturage basenyewe bafashijwe n’abandi batasenyewe amazu barimo kureba uburyo bayasanasana kugira ngo babone aho bongera gukinga umusaya”.

Nkurunziza aravuga ko bihutiye kubarura abangirijwe amazu maze abatabonye uko bongera gusana amazu yabo bakaba bacumbikiwe n’abaturage bagenzi babo.
Uretse amazu, iyo mvura yagiye yangiza imyaka imwe n’imwe ariko bidakabije cyane, nk’urutoki rwo insina zimwe zagiye zigwa.
Akomeza avuga ko “ubu tugiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo harebwe uburyo bahabwa inkunga y’ingoboka maze bakongera bagasana amazu yabo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange aragira inama abaturage kubaka bakomeza ibisenge byabo n’imikwege yabugenewe ndetse n’impurumuru kugira ngo amazu yabo adakomeza gutwarwa n’umuyaga kuko bahahombera byinshi.
Ikindi kandi abasaba gutera ibiti hafi y’amazu yabo kugira ngo bikumire umuyaga kuko utwara ibisenge by’amazu igihe usanze nta biti bihari.
Uwo murenge umaze iminsi wibasiwe n’umuyaga utwara ibisenge by’amazu, dore ko mu byumweru bibiri bishize watwaye ibisenge by’amazu 45 yo mu Kagari ka Maranyundo. Abo amazu yasenyutse baherutse guhabwa amabati na Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza n’impunzi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|