Inyubako ya Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yafunzwe kubera ibyuka byangiza ikirere

Amagorofa amwe yo mu nyubako y’Icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kizwi nka Pentagon, yashyizwe mu kato nyuma y’uko habonetse ikibazo cy’umwuka ushobora kuba wanduye cyangwa urimo ibintu bishobora guteza ibyago.

Ubuyobozi bwa Pentagon bwatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga bukurikirana ubwiza bw’umwuka bwagaragaje ikibazo cyatumye hafatwa ingamba zo kwirinda mbere yo kumenya neza uburemere bwacyo.

Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yavuze ko hashyizweho amabwiriza asaba abantu kuguma aho bari mu bice byibasiwe kugeza igihe ikibazo gisuzumiwe neza.

Yagize ati “Turimo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzwe zo kurinda abantu, harimo no gusaba abari mu gace kateweho ikibazo kutahava.”

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi no gutabara muri Arlington rwemeje ko ruri gukorana na Pentagon mu guhangana n’iki kibazo cy’ibintu bishobora guteza uburozi cyangwa guhungabanya ubuzima.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko abapolisi bo muri Pentagon bagaragaye bambaye udupfukamunwa turinda imyuka yangiza ndetse n’imyambaro yihariye ikoreshwa mu bihe by’imyuka cyangwa ibinyabutabire bishobora guteza ibyago.

Mbere gato ya saa tanu z’amanywa, ku isaha y’i Washington, ubuyobozi bushinzwe umutekano muri Pentagon bwohereje ubutumwa busaba abakozi bari mu mihanda imwe y’iyo nyubako kuva ku igorofa rya kabiri kugeza ku rya gatanu kuguma aho bari.

Abakozi banasabwe guhagarika inama zihabera imbonankubone, ahubwo bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Pentagon iri muri Leta ya Virginia hafi y’umujyi wa Washington DC, ikaba ari icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Amerika, ikoreramo abakozi ba Leta barenga ibihumbi 20.

Iki kibazo cy’imyuka yangiza ikirere kikanzwe muri Pentagon, mu gihe inzego zishinzwe ibijyanye no kugenzura ikirere n’imiyaga yo mu nyanja zatangaje, ko kuri uyu wa 11 Kamena hatangiye inkubi y’umuyaga ya El Niño.

El Niño izwiho guteza ibyago biturutse ku miyaga n’imyuka ishyushye cyane byo mu nyanja.

Ibi bikaba bishobora guteza imvura idasanzwe n’imyuzure mu bice bimwe, mu gihe mu bindi bice haba hari amapfa n’inkongi z’imiriro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka