Abahanga imideli bakiri bato biyemeje guhindura amateka yayo

Abahanga imideli (Fashion Designers) bakiri bato, ni ukuvuga abamaze igihe kitari kinini mu mwuga, biyemeje guhindura amateka y’imideli mu Rwanda bakayiha umurongo ndetse bakanibanda ku bigaragaza isura y’u Rwanda koko.

Mu kiganiro bagiranye na KT Radio, Radiyo ya Kigali Today, kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015, batangaje ko ubwo bari mu nama hamwe na Kigali Fashion Week Ltd yabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ari nayo ibafasha kwishyira hamwe, baganiriye ku bintu binyuranye bibangamira imideli hano mu Rwanda.

Bimwe mu byavuzwe muri iyi nama harimo kuba abanyamideli basa n’aho badashyira hamwe mu rwego rwo kugira ngo batezanye imbere, bakaba barasobanuye ko bazareba uburyo bwo kwishyira hamwe no gufashanya iki kibazo kigakemuka.

Biyemeje guhindura amateka yo guhanga imideli mu Rwanda.
Biyemeje guhindura amateka yo guhanga imideli mu Rwanda.

Barebeye hamwe kandi zimwe mu ngingo z’ingenzi zabafasha kuba babasha guhanga ibihangano byabo aho gufata iby’abandi bakabyita ibyabo.

Madrine Karakure Mando ufite Mando Creations watanze iri somo, yakanguriye abahanga imideli kuba bagira ikintu kibatera guhanga bakanabasha gushyira ingufu mu mwihariko wabo aho kwigana ibihangano by’abandi.

Madrine Tusingwire na kimwe mu bihangano bye.
Madrine Tusingwire na kimwe mu bihangano bye.

Umwe mu bahanga imideli uzwi ku izina rya Gucci nyiri Tanga Designs, wanabaye uwa mbere mu banyamideli bashya muri Kigali Fashion Week 2014, yatangaje ko ikibazo nyamukuru bahura nacyo ari ukumenyekanisha ibikorwa byabo, gusa ngo inama bagenda bakora n’ibiganiro agirira hirya no hino bimwungura byinshi bizamufasha guhangana n’icyo kibazo.

Kuri ubu hari gukorwa urugaga rw’abahanga imideli hakaba hitezwe ko ruzabafasha kugera kuri byinshi ndetse no kugera ku masoko mpuzamahanga.

Kimwe mu bihangano bya Gucci. Aha ni muri Kigali fashion Week 2014.
Kimwe mu bihangano bya Gucci. Aha ni muri Kigali fashion Week 2014.
Gucci, nyiri Tanga Designs.
Gucci, nyiri Tanga Designs.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka