Musanze: Abarimu barakangurirwa gusaba inguzanyo zo kubateza imbere kuko iz’ubwubatsi zikenesha

Umucungamari w’Umwarimu SACCO Ishami rya Musanze, Uwankana Marie arasaba abarimu gusaba inguzanyo zo gushora mu mishinga ibyara inyungu kugira ngo bazayikureho amafaranga yo kubaka inzu, kuko inguzanyo yo kubaka inzu gusa ngo itera ubukene.

Mu nguzanyo abarimu bitabiriye gusaba cyane ku isonga haza izijyanye n’ubwubatsi aho bubatse amazu meza kandi agaragara. Uwankana avuga ko inguzanyo y’ubwubatsi atari nziza ku wasabye inguzanyo mu gihe adafite ahandi akura amafaranga kuko itamuteza imbere.

Uwankana agira ati “mu myaka ishize twabahaga inguzanyo zo kubaka kuko tendance (icyo bashakaga) wabonaga ari ubwubatsi kandi mu by’ukuri inguzanyo yo kubaka ntiteza umuntu imbere ahubwo irushaho kumukenesha nubwo aba abonye inzu”.

Koperative Umwalimu SACCO, ishami rya Musanze iragira inama abarezi ko batagomba kwihutira gusaba inguzanyo zo kubaka kuko zikenesha.
Koperative Umwalimu SACCO, ishami rya Musanze iragira inama abarezi ko batagomba kwihutira gusaba inguzanyo zo kubaka kuko zikenesha.

Yungamo ati “bo baba bumva bakubaka rwose, barubatse pe inzu zigaragara ariko akoze nk’agashinga kamubyarira ibihumbi bitanu kuri wa mushahara we yagenda azamuka buhoro buhoro akazubaka iyo nzu”.

Kuva muri 2008, Koperative Umwalimu SACCO yatangira gukorera mu Karere ka Musanze, abarimu 1600 bamaze guhabwa inguzanyo zigera kuri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda; nk’uko byemezwa n’umucungamari wa Umwalimu SACCO.

Hategekimana Phocas, umwe mu bahawe inguzanyo, avuga ko Umwalimu-SACCO yamuhaye inguzanyo ku mushahara ari yo bita “avance sur salaire” abasha kwiyishyurira ishuri none arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza. Yizera ko mu minsi iri imbere Leta izatangira kumuhembera icyo cyiciro agezemo.

Hategekimana na we akangurira abarimu bagenzi be mbere yo gusaba inguzanyo yo kubaka kugira ubushishozi bw’icyo iyo nzu izabamarira.

Abarimu baragirwa inama yo guhera ku dushinga duciriritse duhwanye n'ubushobozi bwabo.
Abarimu baragirwa inama yo guhera ku dushinga duciriritse duhwanye n’ubushobozi bwabo.

Avuga ko byaba byiza umuwarimu asabye inguzanyo yo kubaka inzu izajya ikodeshwa ikamwinjiriza amafaranga cyangwa igihe asanga atakaza amafaranga menshi ku bukode kandi yasaba inguzanyo ayo mafaranga y’ubukode akaba ari yo yishyura banki.

Undi mwarimu ariko utarifuje ko amazi ye atangazwa, avuga ko Umwalimu SACCO yamuhaye inguzanyo ya miliyoni ageza amazi iwe anabasha kugura umurima wo guhinga. Yemeza ko umwalimu-SACCO ari igisubizo ku iterambere rya mwarimu ariko ikibazo kikaba ari umushahara ukiri muto.

Uwankana, umucungamari wa Umwalimu SACCO, Ishami rya Musanze ashimangira ko hari abarimu batinyutse bahereye ku mushahara wabo none ubu bageze ku nguzanyo ya miliyoni 25 bashora mu mishinga itandukanye ibyara inyungu, agira inama abarimu gutangira ku mishinga mito ingana n’ubushobozi bwabo.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kubwo inkuru nziza mutugezaho ndetse niyi irimo .ariko nabisabiraga ko mwazadukurikiranira impamvu hari uturere twanga guhembera abarimu level zabo kdi utundi twarabahembye.urugero ni akarere ka muhanga umuntu aba yarangije A1 ariko bakamuhembera A2
.ubwo twumva ari akarengane niba hari abo mwiganye kdi mukora umurimo umwe bo bakabahembera level yabo abandi ntibahembwe
.murakoze.nizereko muzakurikirana mukatuvugira tukareba ko byibura mwarimu yatera imbere.muzatubarize muhanga icyo baduteganyiriza

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka