Itiki igana Cameroun muri 2019 yatangiye gutegurirwa i Gatsibo na Nyanza
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanije na Minisiteri ya Siporo n’umuco batangije amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 (Ferwafa Youth League U15) mu rwego rwo gutegura ikipe y’igihugu Amavubi y’ejo hazaza haba mu bagabo no mu bagore, ndetse no kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu gihugu cyose.
Aya marushanwa yatangirijwe mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo ku wa gatandatu tariki ya 14/02/2015, umuhango wo kuyatangiza ukomereza mu Karere ka Nyanza ku cyumweru tariki ya 15/02/2015.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ministri w’Umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza, intumwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ishinzwe iterambere muri Afurika yo hagati, Seidou Mbombo Njoya, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent Degaule, abayobozi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo na Nyanza.


Minisitiri Amb. Habineza ahamya adashidikanya ko igihe aba bana bazakomeza gukurikiranwa uko bikwiye nta kabuza u Rwanda rugomba kwitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun mu w’2019.
Minisitiri Habineza yagize ati “Niba dushaka kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2019, igisubizo ni iki, ni bano bana, kandi twiteguye kubashyigikira ku buryo bazahabwa igikenewe cyose kugira ngo icyerekezo twihaye mu mikino mu Rwanda, nta gushidikanya rero tugomba kwitabira igikombe cy’Afrika kizabera Cameroun muri 2019”.

Aba bana kandi bahawe icyizere ko mu minsi iri imbere bazajya batoranywamo abana bitwaye neza maze bagahurizwa hamwe kugera ubwo bazatorwamo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka cumi n’itanu (Under 15), ndetse bakazajya bagenerwa gusohoka bakajya hanze y’igihugu byibuze kabiri mu mwaka mu rwego rwo kurushaho kuzamura impano no kwigira ku bandi.
Ku munsi wa mbere w’aya marushanwa amakipe yatsindanye ku buryo bukurikira:
Gatsibo: ku wa Gatandatu, Tariki ya 14/02/2014
Mu bahungu: Centre Footbalistic Training 2-1 Gatsibo
Mu bakobwa: Abarashi 0-0 Rugarama
Nyanza: Ku cyumweru
Mu bahungu: Gihisi 1-1 Mugandamure
Mu bakobwa: Nyanza 1-2 Gatagara
Aya marushanwa azakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa gatandatu tariki ya 21/02/2015 no ku cyumweru tariki ya 22/02/2015 mu Karere Kicukiro.
Biteganijwe ko aya marushanwa azamara umwaka n’amezi abiri kandi akazagera mu gihugu cyose.






Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubundi nimba dushaka kubaka umupira w’amaguru no kugira ikipe zikomeye tugomba gutegura duhereye ku bana bakiri bato kuko nibwo buryo bwiza bwo kugira abakinyi bazi gukina by’ukuri
Uyu munyamakuru ni serious ajye atugerera hose atubwire uko byifashe, ahanini arebeko nta tricherie yabaye mubirebana n’imyaka yabo.
ibi ni sawa cyane, bashake abana bakiri bato bavamo abakinnyi beza b’u Rwanda maze ducike kukwita abanyamahanga aabanyarwanda kandi abiwacu bahari bashoboye
Niba ari ukutarya, niba ari climat (ikirere cyacu) y’u Rwanda! Nta wamenya kuki abanyarwanda badakura koko? Ubu aba bana bacu uwabahuza na Under 15 bo mu burasirazuba bw’isi ,cyangwa abo mu burengerazuba bw’isi Cote d’ivoire, Burkina, Cameour...) twakina?
Icyo nasaba abategura iby’imikino, ni uko uretse kwigisha umupira banatanga amabwiriza y’imirire kugirango tugire amageant natwe. Naho ubundi twamenya umupira ariko tukgira ibiro nk’iby’inyoni, ugasanga niba duhuye na adversaire yajya adutsindisha kg twe tutagira.