Ni nyuma y’aho ku munsi wa mbere w’irushanwa La Tropicale Amissa Bongo, umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana atwariye igihembo cy’umukinnyi waje ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Okondja berekeza mu Mujyi wa Franceville ari naho baje gusoreza ku rugendo rwareshyaga na Kilometero (170km) ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

Umunya Tuniziya CHTIOUI Rafaâ ukinira Sky Dive Dubai wari watwaye agace ka mbere yongeye gutwara akandi gace, akurikirwa n’umufaransa Yohann Gene naho ku mwanya wa gatatu haza umunya Eritereya OKUBAMARIAM Tesfom.
Umunyarwanda Hadi janvier yaje guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu guhatana (Prix de la combativité) nyuma yo kuyobora abandi kuva kuri Kilometero 20 nyuma bakaza kumushyikira habura Kilometero ebyiri gusa ngo urugendo rwa kilometero 170 rurangire.

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nayo ikaba yahawe igihembo nk’ikipe yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ahagarariye umugabane w’Afrika ariyo Gabon, Burkina Faso, Cameroun, Algeria, Côte d’Ivoire, Eritereya, Maroc, Afrika y’epfo ndetse n’u Rwanda.

Ku wa gatatu taliki ya 18/02/2015 araba ari umunsi wa gatatu w’irushanwa aho abasiganwa baza kuba bahaguruka mu gace ka MOUNANA berekeza ahitwa KOULAMOUTOU mu ntera iza kuba ireshya na kilometero 157, biteganijwe ko Isiganwa riza gutangira ku isaha ya Saa ine zo mu Rwanda.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyonibyo,guhemb’akoze
Congratulations kuri Hadi kandi nakomereze aho
turatera imbere mu mukino wamagare, basore bacu mukomerezaho
bakomereze aho tubaaftiye iry’iburyo maze bazahaserukane umucyo
abanyarwanda turimo turabona umukinowacu ariwo wo gutwara amagare