Ebola ni indwara yoroshye kwirinda, igoye cyane gukira – Minisitiri Dr. Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko Ebola ari indwara yoroshye kwirinda ariko igoye cyane kuyikira, kubera ko umuntu ayandura bitewe n’uko yabanje gukora ku bimenyetso bigaragara.
Ibi Minisitiri abigarutseho mu gihe guhera muri Gicurasi 2026, icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo cyongeye kugaragara mu bihugu bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho kimaze gutwara ubuzima bw’abarenga 100, abamaze kwandura bafatiwe ibipimo bakaba barenga 600.
Iyi ndwara ngo nubwo byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), ku wa 15 Gicurasi ko ari bwo yagaragaye muri DRC, ariko ishobora kuba yarahageze mbere yaho amezi abiri, kubera ko hari hashize igihe abantu bapfa ariko batazi ikibishe, ku buryo byagiye kumenyekana yatangiye gusatira ibice bihana imbibe n’u Rwanda nk’i Goma na Bukavu aho hari n’abo yahitanye.
Nubwo nko muri Uganda isa nkaho yatangiye kugenza make, ariko muri DRC mu Ntara ya Ituri aho yagaragaye bwa mbere ntabwo biramera neza, kuko nk’umunsi umwe gusa wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru hagaragaye abarwayi bashya 40.
Minisitiri Dr. Nsanzimana, avuga ko kuba mu bihugu by’abaturanyi bitaragenza make, ari ibyo kwitonderwa.
Ati “Ntabwo umuriro barawuzimya, kuba rero umuriro ucyaka, ni ukuvuga ngo twese ni ukwitegura. Ntabwo Ebola yigeze ibaho mu Rwanda, nta nubwo twifuza ko igera mu Rwanda. Ingamba zo kuyirinda zirazwi, turazifite, ndetse iyo ugereranyije usanga ibyorezo bya Ebola byabayeho mbere, ibyinshi byabaga bituruka hariya n’ubundi. Ibyinshi ni hariya muri Ituri, bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa, uducurama dukunda kurya imbuto kuko nitwo dukunda kubika iriya virusi.”
Yungamo ati “Abantu bari ahantu ibyo biri bagomba kubyitaho cyane, gusa nyine ikibazo gitangiriye hamwe gishobora kugera ku bandi. Duhora twiteguye nk’Igihugu, ariko ntabwo turi Igihugu kiri mu kirwa, niyo mpamvu ibireba Akarere natwe biratureba, tugakurikiranira hafi, tugatanga ubufasha aho bishoboka.”
Ebola ngo irahari ntaho irajya kugeza igihe aho yatangiriye hazaba nta murwayi mushya ukigaragara kandi n’abarwayi barimo kuvurwa bagakira.
Ati “Buriya Ebola bavuga ko ari indwara yoroshye kwirinda ariko ikaba indwara igoye cyane kuyikira. Niko tuyizi, abakurikirana iby’ibyorezo cyane barayizi, kuko n’indwara yandura iyo wakoze ku muntu ufite ibimenyetso bigaragara kandi ukamukoraho ku buryo bufatika. Niyo mpamvu abenshi bandurria mu gushyingura, gutunganya umurambo, kurwaza umuntu urwaye, ubuvuzi gakondo, abantu barwara ntibaje kwivuza.”
Ibyo ngo biba bifite icyo bisabanuye bitewe n’uko ubuvuzi buba buteye mu buryo bw’Igihugu nkuko Dr. Nsazimana abisobanura.
Ati “Mu Rwanda urebye aho Igihugu kigeze, abaturage, imikoranire y’inzego zitari n’iz’ubuzima gusa, tubona ko zimwe mu ndwara zitwugarije ariko zitworohera kurwanya na Ebola ibamo, kubera ubwo buryo yanduramo. Ariko niyo habonetse umurwayi umwe birahagije kugira ngo izane ibibazo byinshi cyane byakugiraho ingaruka zitari n’iz’ubuzima gusa, ubukungu, imibereho, uko abaturage bari babayeho ubuzima bwa buri munsi, umurwayi umwe arahagije kugira ngo hanapfe n’abandi batishwe na Ebola ahubwo bicwe n’ibindi byaza ari nk’ingaruka zayo.”
Ibi ngo nibyo bituma Leta y’u Rwanda igenda ishyiramo imbaraga cyane kugira ngo hatazagira n’umurwayi n’umwe uboneka mu Rwanda, kuko aho ituruka, uko icyorezo kigenda abantu baba babibona.
Dr. Nsanzimana ati “Ni bwa buryo bwo gukurikirana, gupima, kumenya ni nde wahuye n’undi, kuvura, ariko kugira kwa kuntu abantu bahanahana amakuru, iyo ubikurikiranye neza, ushobora kumenya uko wugarijwe, ukirinda, ukanafata n’ingamba nkuko Igihugu cyagiye kizifata.”
Yungamo ati “Sinakubwira ngo hari umuntu numwe wavuga ngo nzafunga 100%, kuko uwanduye ashobora kumara iminsi 21 nta kimenyetso aragaragaza, ariko hari ibyo wakora bikaguha nibura nka 80% y’ubwirinzi, ugasigarana ya 20% y’ibyago, ariko hagira ikivamo ukagikumira vuba wihuse, ku buryo ikibazo ukivana mu nzira kidatinze, kuko uko gitinda niko cyangiza imibereho y’abaturage, ubukungu, abari bafite ibitaramo bigahagarara, ingendo n’ibindi. Nicyo kibi cya Ebola n’ibindi byorezo bikomeye, kumva umuntu umwe gusa, Igihugu cyose kijya mu kaga.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuba mu nshuro zirenga 15 icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara nta na rimwe kigeze kigera mu Rwanda, atari ibintu byikoze, kuko byarashobokaga ko iyo haba uburangare yari kuhagera, ari nayo mpamvu n’ubu hagomba gukorwa ibishoboka byose ngo ntihagere, bitewe n’uburemere Igihugu kibiha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|