Rusizi: Ubuhinzi bwa kijyambere bwabahesheje umuriro w’amashanyarazi

Abaturage bo mu midugudu irindwi mu midugudu 12 igize Akagari ka Ryankana, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, barishimira ibikorwa by’ubuhinzi bwabo bwabakuye ku dutadowa bakaba bacana amashanyarazi.

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari, Bushayija J.M.V, ngo mbere bagihinga mu kajagari wasangaga imyaka yose imvanze mu murima umwe, harimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati na soya.

Icyo gihe ngo nta musaruro babonaga nubwo byari bizwi ko agace batuyemo keramo imyaka ihebuje kandi yo mu bwoko bwose, ngo niyo mpamvu wasangaga abana bicwa na bwaki ndetse n’iterambere ryabo rigakomeza kudindira kandi ari kamwe mu tugari tugaragaramo santere y’ubucuruzi ya Bugarama, bakagira n’igice kinini cy’ubuhinzi cyera cyane.

Bushayija atangaza ko mu myaka 5 gusa bamaze batangiye guhinga kijyambere, bahuza ubutaka kandi bagahinga imbuto z’indobanure bakanakoresha ifumbire y’imborera ivanze n’imvaruganda, byabazamuye cyane mu bukungu ku buryo bufatika, bikaba bigaragarira mu musaruro babona n’ibyo ugenda ubagezaho.

Uku guhingira hamwe bakanahinga kijyambere byatumye abaturage b’iyi midugudu 7 baragiye bakusanya umusaruro bezaga basezerana kutawupfusha ubusa kubera ikibazo gikomeye bari bafite cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Guhindura imyumvire ku buhinzi no gufata neza umusaruro byatumye babasha kwigereza umuriro mu midugudu yabo.
Guhindura imyumvire ku buhinzi no gufata neza umusaruro byatumye babasha kwigereza umuriro mu midugudu yabo.

Ngo nibwo bicaye hamwe biyemeza gukoresha imyaka babaga bejeje gahoro gahoro biyegereza umuriro w’amashanyarazi wabatwaye miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda bari bishatsemo ubwabo, batabikuye ku kindi bakoraga ahubwo babikuye ku guhindura imyumvire mu buhinzi bagahinga kijyambere gusa, bakanahuza imyumvire mu gufata neza umusaruro bari bagezeho, dore ko ngo 99,5% by’abatuye aka kagari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Nsabimana Emmanuel wari uhagarariye komite y’agashyirahamwe bari bakoze kitwa “Tuzamure Ryankana’’ kanakusanije inkunga, yaba iy’ibitekerezo n’iy’amafaranga kugira ngo iki gikorwa bita icy’indashyikirwa bakigereho, avuga ko uyu muriro w’amashanyarazi bawuvanye mu bilometero 4 byose, kuva kuri Duwani ya Bugarama kugera kuri santere y’ubucuruzi ya Ryankana mu gice bita icyo hepfo, ikindi gice na cyo umuriro ukazanwa n’icyahoze ari EWSA.

Hibukimana Jérôme, umwe mu baturage bagize uruhare muri iki gikorwa avuga ko banishimira ko uretse abaturage, ubu n’akagari kabo gacaniye bitewe n’uku gukusanya imbaraga bakitekerereza icyo bumva bakora ngo bazamuke kandi bakakigeraho, akanavuga ko yishimira ko amafaranga yabo yageze ku cyo yari yateganirijwe gukora atanyerejwe, mu gihe hari abandi batekereza igikorwa ba rusahurira mu nduru bakabakoma mu nkokora bakanyereza amafaranga aba yagombaga kugirira akamaro abaturage benshi.

Umuyobozi w’Akagari ka Ryankana avuga ko muri ubu buhinzi bwabo bateganya no kugera ku bindi byinshi. Yungamo ko ubuhinzi iyo abaturage babukoze kijyambere, bagakorera hamwe, bakanarebera hamwe icyabateza imbere giturutse mu ngufu zabo nta kabuza icyo bashaka kugera cyose bakigeraho, akabona akagari kabo gakwiye kuba ishuri utundi tugari twakwigiramo ukuntu ubuhinzi bwa kijyambere bushyize hamwe bwateza imbere abaturage benshi babukoze.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

bakomeze gufata neza ibi bikoraremezo bahawe kandi ibyo bagezeho babyongere noneho babonye amashanyarazi

mavenge yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka