Ya nkubi y’umuyaga ya El Niño yatangiye kandi ishobora guteza isi akaga

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku nyanja n’ikirere (NOAA) cyatangaje ko inkubi y’imiyaga ya El Niño yamaze gutangira mu nyanja ya Pasifika, nyuma y’izamuka rikomeye ry’ubushyuhe bw’amazi ryagaragaye mu mezi ashize.

Abahanga bavuga ko iyi El Niño ishobora kuba imwe mu zikomeye cyane zabayeho mu mateka, ndetse ikaba ishobora guteza undi mwaka ushyushye cyane ku isi, cyane cyane mu 2027.

NOAA yavuze ko ubushyuhe bw’amazi yo hagati no mu burasirazuba bwa Pasifika bwarenze urugero rwa dogere Celsius 0.5 hejuru y’impuzandengo, ari na rwo rwego rukoreshwa mu kwemeza ko El Niño yatangiye.

Iki kigo kivuga ko hari amahirwe angana na 63% ko hagati y’ Ugushyingo na Mutarama hitezwe El Niño ikomeye cyane, ishobora kujya mu zikomeye zabayeho kuva mu 1950.

Izikomeye kurusha izindi zabaye mu 1982/83, 1997/98 na 2015/16.

Abashakashatsi bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko iyi El Niño ije yiyongera ku bushyuhe isi isanzwe ifite buterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Prof. Adam Scaife wo mu Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe iteganyagihe yabwiye BBC ko ubushyuhe buzaterwa na El Niño bushobora kugera ku rwego rutigeze rubaho mbere.

El Niño ikomeye ishobora kongera ubushyuhe bw’ikirere ku isi hafi ya dogere 0.2 Celsius, kuko ubushyuhe bubitse mu nyanja buzamuka bukajya mu kirere.

Nubwo El Niño yo mu 2024 itari ikomeye cyane, yafashije uwo mwaka kuba uwa mbere ushyushye cyane mu mateka.

Abahanga bavuga ko no mu mpera za 2026 ndetse no mu 2027 hashobora kongera kubaho ubushyuhe bukabije ku isi.

El Niño akenshi itera imyuzure mu bice bya Peru na Ecuador ndetse no mu Burasirazuba bwa Afurika, ariko ikanateza amapfa n’inkongi z’umuriro muri Australia, Indonesia no mu majyaruguru ya Amerika y’Amajyepfo.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku buhinzi, ku biribwa no ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Mohamed Adow, uyobora umuryango Power Shift Africa, yavuze ko El Niño atari inkuru isanzwe y’iteganyagihe, ahubwo ari ikimenyetso giteye impungenge ku bantu benshi.

Yagize ati “Bisobanuye imvura itagwa neza, imyaka yangirika, ibiciro by’ibiribwa bizamuka n’imiryango myinshi ikarushaho kujya mu bibazo.”

El Niño iba hagati y’imyaka ibiri n’irindwi kandi akenshi imara hafi umwaka umwe.

Nubwo nta gihamya ihamye ko imihindagurikire y’ikirere ituma iba kenshi cyangwa ikarushaho gukomera, abahanga bavuga ko uko isi irushaho gushyuha ishobora gutuma ingaruka zayo zirushaho gukaza umurego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka