Kamonyi: Abantu babiri bakubiswe n’inkuba barapfa

Mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi; Inkuba yakubise abantu babiri bari bavuye kuvoma ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 14/2/2015 babagejeje kwa muganga basanga bashizemo umwuka.

Abapfuye ni uwitwa Munyeshyaka Evariste w’imyaka 30 n’umwana wo mu rugo yakoragamo witwa Niyomukesha Aline. Ngo Inkuba yabakubise mu gihe hagwaga utujojoba duke, ku buryo batari kujya kutwugama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, Uwizeye Vestine, avuga ko bahise batabaza Imbangukiragutabara ku bitaro bya Remera-Rukoma, bagerayo bagasanga bashizemo umwuka kare.

Ngo ni ubwa mbere muri aka kagari hagaragaye impanuka zo gukubitwa n’Inkuba. Mu gushyingura aba bantu, Uwizeye yasabye abaturage kudakora ibikorwa bishobora gukurura inkuba, bakirinda kugama munsi y’ibiti, kwitwikira umutaka mu mvura irimo inkuba no kwitaba telefoni mu mvura.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 4 )

DUkurikize inama tugirwa kugirango turwanye imfu ziterwa ninkuba.

AD yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo gusa aho bita i Ramba mukarere ka Ngororero byagenze gutyo

Abiyingoma yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Twihaninishije abagize ibyago byo kubura ababo bihangane kandi bakomere

sibomana yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Imana Ibakire Mubayo

adadad yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka