DRC: FDLR ikomeje kongera umubare w’abana mu gisirikare

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo, Monusco, Martin Kobler, yongeye kwibutsa abayobozi b’ingabo za Kongo n’imitwe yitwaza intwaro ko abana bakwiye kujyanwa aho kubashora ku rugamba.

Umutwe wa FDLR wasabwe gushyira intwaro hasi ukaba utungwa agatoki kugira uruhare mu kongera umubare w’abana bashyirwa mu gisirikare kuko kuva 2002 abana barenga ibihumbi 50 bakuwe mu mitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR n’ubu ngo ikibikora.

Bamwe mu bana bato bigishwa igisirikare aho kujyanwa ku ishuri
Bamwe mu bana bato bigishwa igisirikare aho kujyanwa ku ishuri

FDLR irimo gushyirwaho igitutu ngo ishyire intwaro hasi, Abanyarwanda batahuka bavuye muri Kongo bavuga ko abana ishyira mu gisirikare ibakura mu mpunzi z’Abanyarwanda yagize ingwate.

Umutwe wa FPP ukorera mu bice bya Rutshuru na wo utungwa agatoki mu gushyira abana mu gisirikare ubatesheje amashuri.

Ku wa 12 Gashyantare 2015, Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya ishyirwa ry’abana mu gisirikare, Umuryango w’Abibumbye wongeye kwihanangiriza abashyira abana mu gisirikare.

Imibare ituruka muri Monusco igaragaza ko abana barenga ibihumbi 50 mu Kongo bamaze gukurwa mu gisirikare bari barashyizwemo n’imitwe yitwaza intwaro kuva 2002.

Imitwe yitwaza intwaro itoza abana bato batozwa igisirikare igatuma badategura ejo hazaza habo.
Imitwe yitwaza intwaro itoza abana bato batozwa igisirikare igatuma badategura ejo hazaza habo.

Abenshi muri abo abana ngo bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ziharira 80% naho 12% bo ngo bakaba ari abo muri Province Orientale.

Monusco ivuga ko ikibazo cy’abana bashorwa ku rugamba n’imitwe yitwaza intwaro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kigomba kurangira abana bakajyanwa mu mashuri bagateganyirizwa ejo hazaza aho kwica n’amasasu.

Mu gihe umwaka ushize wa 2014, abana babarirwa mu bihumbi bine na magana ane na mirongo irindwi n’icyenda (4 479) ngo bakuwe mu mitwe yitwaza intwaro nka Mai Mai Cheka na ADF, ngo hari imitwe irimo kongera abana mu gisirikare mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.

Urugero ngo ni nka FDLR na FPP irimo gufata abana ikuye mu bice bya Rutshuru, Masisi, Walikale na Lubero.

Umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa, avuga ko ikibazo cy’abana bagishorwa ku rugamba n’imitwe yitwaza intwaro kigihari ndetse ko abana bagera ku bihumbi 30 babarwa nk’abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ese ko uburenganzira bwumwana bugomba kubahirizwa ibyo nibicyi icyambere.1. barabyemeje ko uriya mutwe ugombo kuranduka kuri.2.1.2015 none haraburicyi? nimurecye dusab’abayobozi badufarashe kuko bibarenze. dukurweho ijyisuzuguriro muri afurika oya oya oya fdlr

eugene nkundamahoro yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Aba si abasirikare: umuntu akora parade security yimbunda ifunguye?;scouts

mitima yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Aba si abasirikare: umuntu akora parade security yimbunda ifunguye?;scouts

mitima yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

amahanga yirengagije byinshi nyamara abana bari gupfa rwose, sinzi aho iki kibazo kziakemukira ariko abana bari gushirwa mu ntambara kandi bitari ngombwa

james yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka