Urutonde rw’abahanzi 15 bakomeje mu irushanwa rya PGGSS V rwashyizwe ahagaragara
Nyuma y’ amatsiko menshi abantu bari bategerezanyije urutonde rw’ abahanzi 15 bazitabira ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 (PGGSSV), kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2015, uru rutonde rwashyizwe ahagaragara.
Uru rotonde rwashyizwe ahagaragara na Bralirwa umuterankunga w’iri rushanwa ifatanije na EAP ( Est African Promoter) iritegura, nyuma y’uko abahanzi 25 bari batowe n’ikipe y’abanyamakuru, aba Djs, aba producers n’ abandi bakurikiranira hafi muzika Nyarwanda, bari basabwe kugaragaza ibikorwa bakoze kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu wa 2014.
Abahanzi 10 b’ abagabo bagaragara kuri Uru rutonde ni :
1. Active

2. Bruce Melody

3. Bulldog

4. Dany Na None

5. Dream Boys

6. Eric Senderi
7. Jules Sentore
8. Social Mula

9. Naason

10. Urban Boys

Abahanzikazi batanu bakomeje
1. Jody

2. Knowless

3. Paccy
4. Queencha

5. Young Grace
Mu bahanzi bari bagaragaye ku rutonde rwa 25 ba mbere, batabashije gukomeza harimo umuhanzi Christopher wari wabashije kwegukana umwanya wa kane mu irushanwa riheruka, hakagaragaramo kandi Dany Vumbi muri iyi minsi ufite indirimbo ‘Ni danger’ iyoboye izindi mu gukundwa, Rafiki witabiriye iri rushanwa ubwo ryatangizwaga ku nshuro ya mbere, Mico The Best wabashije kwitabira iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatatu akanegukana umwanya wa gatanu, ndetse na TNP.


Mu bahanzikazi batabashije gukomeza muri 15 harimo Diana Teta waherukaga mu irushanwa ry’umwaka ushize, Allioni, Ciney, Momo ndetse na Charly ukorana muzika na mugenzi we Nina.

Ubuyobozi bwa BRALIRWA, bushyira ahagaragara aba bahanzi 15, bwavuze ko aba bahanzi bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho batoranyijwe hashingiwe kuba aribo bari imbere y’abandi mu bikorwa, nk’ uko byari byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru.
Iri genzurwa ry’ibikorwa bavuze ko nta marangamutima cyangwa se kubogama byabayemo kuko, ryarakozwe n’ikigo cya PWC (Price Waterhouse Coopers) na Bralirwa ku bufatanye na EAP hamwe na RMC.
Iryo ngenzura rikaba ryarashingiraga kuba byibuze umuhanzi afite indirimbo imwe y’amajwi hamwe n’amashusho yakoze mu mwaka wa 2014.
Hejuru y’ibi akaba afite indirimbo byibuze eshatu z’amashusho yakoze kuva mu 2011 kugeza mu 2013 hamwe n’indirimbo eshanu z’amajwi na zo yakoze muri icyo gihe.
Aba bahanzi 15 bakomeje na bo urugendo rwabo ruracyari rurerure kuko bagiye guhita batangira imyiteguro ikomeye y’ibitaramo ku buryo bwa live biteganyijwe tariki ya 07/03/2015.
Nyuma y’icyo gitaramo ni bwo hazamenyekana urutonde ntakuka rw’abahanzi icumi bazinjira mu buryo ntakuka muri iri rushanwa, bakazaba bagizwe n’ abahanzi umunani b’igitsina gabo hamwe n’abandi babiri b’igitsina gore.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
aha ubuse ko urban boys yariyaravuyemo kuki yagaragaye kurutonde ok ubwoniba yaragarutse ntakindi narenzaho ariko Green P yarakenewe
Urutonde Ni Danger! Na Jody Kweri?
Urutonde Mwakoze Ni Rwiza Pe Ariko Se Mwararebye Mubona Green P Adakwiye Kujya Muri Pggss5 Kweri, Kuburyo Na Nasson Amuza Imbere? So Kadutegereze Final.
jye ndigusetwa n,abantu bari kuzanamo uburinganire nonese ko irushanwa ari iryaba stars uburinganire nibwo bugira umunt umustar kereka barihinduriye izina,arko GREEN P we na DANNY VUMBI ko bari mubakoze cyane bo bazize iki ?
ubundi gumaguma ni danger green p kuki tumushiramo kandi abizi
Mwese ntumubona ko Danny VUMBI ari umuhanzi ukomeye?Buriya se bahitamo bakurikije iki?Mbega irushanwa!
Nimugabanye Ikandamiza Rwose,gusa Umuntu Ntiyacamazi Ibyo Mwakoze But Ubutaha Mujye Muha Amahirwe Angana Kubahungu Nabakobwa Ubonabyibuze Iyomwaba Muzafata Abahungu 6 Nabakobwa 4.
Barabikwiye kd Barabishoboye Drm Tubar,inyuma
Bigaragarako abakobwa mutabahaye amahirwe amwe nabasaza babo iyo mureka bakazapiganwa hagakomeza abatsinze mudatanze umubare muzafata?icyo nizera nuko muzabona ko bashoboye ubutaha muzabikosore rwoso kuko PGGSS iraturyohera cyane
ark wowe uvuga uburinganire ushakango babashyiremo badahari?
ahubwo mwakoze mwadukarurira yaung g.
ark wowe uvuga uburinganire ushakango babashyiremo badahari?
ahubwo mwakoze mwadukarurira yaung g.
kuki mufata abakobwa bakeya???????????ubwose nibwo buringanirera?