Ruhango: SEDO w’akagari aracyekwaho kwaka umuturage ruswa y’ibihumbi bitanu

Nzeyimana Polycalpe, umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 17/02/2015, akekwaho icyaha cyo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 ayatse umuturage.

Nk’uko bitangazwa na CSP Hubert Gashagaza, ukuriye ubugenzacyaha akanaba umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko uyu muyobozi yabwiye umuturage witwa Ndikumana Donath wari uje gusaba icyangombwa cyo kujya gusaba inguzanyo mu Murenge wa SACCO, ko agomba kumuha ibihumbi 5 kugira ngo akimuhe.

Mbere y’uko uyu muturage ayatanga ngo yabanje kubimenyesha inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi.

CSP Gashagaza asaba abaturage kutagura serivise zibagenewe ahubwo bagomba kujya batanga amakuru nk’aya kugira ngo ruswa ikomeze irandurwe.

Uyu muyobozi aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 634 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5, n’ihazabu ingana n’inshuro kuva kuri ebyiri kugera ku nshuro 10 z’ibyo yahawe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ikibazo cyo kurya ruswa kw’abayobozi mu nzego zibanze ko kimaze kuba ingorabahizi.Haba ku rwego rw’Akagari, Umurenge n’Akarere abakozi bakomeje kwijandika muri ruswa cyangwa se kunyereza imitungo ya Leta..
Urubyiruko rwize rurashaka gukira vuba cyane rutavunitse.Kandi Leta nayo ihora ishishikariza abanyarwanda GUKIRA VUBA!!
Ihurizo ritoroshye!!!!!!

Nzayino yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka