Ruli: Ikawa yabo ntizongera gutunganyirizwa ahandi ukundi
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, by’umwihariko abahinzi ba kawa, barishimira ko batazongera kujyana Kawa yabo gutunganyirizwa ahandi nko mu mujyi wa Kigali, kuko ubushobozi bamaze kububona mu murenge wabo.
Ni nyuma y’aho Koperative “Dukunde Kawa” ikorera mu Murenge wa Ruli yiyuruganda rutonora kawa y’amaganda (Coffee Hulling Factory) bibongerera ubushobozi bwo gutunganya ikawa, mu gihe bari bafite inganda 3 ariko zidafite ubushobozi bwo gutonora amaganda (Coffee washing stations).
Kuba uruganda rutunganya kawa ku rwego rwa kabiri rwuzuye mu Murenge wa Ruli ni igisubizo ku bahinzi bayo kuko uyu murenge ari umwe mu mirenge ibonekamo kawa nyinshi kandi nziza mu Rwanda.

Wenceslas Mbyariyehe, umuhinzi wa kawa utuye mu Murenge wa Ruli, asobanura afite ibiti 700 bya kawa gusa akaba abibonamo akamaro kadasanzwe, kuko uretse kuba yarakuyemo inzu yo kubamo byanamufashije kwishurira ishuri abana be 7 harimo n’abize kaminuza, akemeza ko uru ruganda ari igisubizo ku bahinzi ba kawa.
Agira ati “uru ruganda rwacu ku muhinzi w’ikawa rudufitiye akamaro cyane, kuko ikawa yacu bayiguraga bitewe n’amasoko ava hanze ariko igatonorerwa i Kigali, ariko ubu inyugu izarushaho kwiyongera kuko tuzajya tuyitonorera hano i Musasa ikava hano ijya mu mahanga itanyuze i Kigali ngo idutware amafaranga y’abakozi”.
Ngo kuba kawa yajyanwaga i Kigali byatwaraga amafaranga atari make abahinzi bayo kuko bishyuraga abakozi bayirarira hamwe n’abandi bayitunganya, ubu byose bakaba bamaze kubisezeraho.

Umuyobozi wa Koperative “Dukunde Kawa”, Anastase Minani avuga ko mu myaka 10 bamaze, uretse kuba bujuje uruganda rutunganya Kawa ku rwego rwa Kabiri banishimira ko bamaze kugera kuri byinshi birimo ikusanyirizo ry’amata bakaba baranoroje abahinzi inka 157.
Sibyo gusa kuko bashoboye kugura inzu ebyiri z’ubucuruzi mu rwego rwo kwongera ingwate hakaba harimo no kubakwa inzu izajya isogongererwamo ikawa.
Nubwo bafite byinshi bamaze kugeraho ngo bafite n’imbogamizi zirimo mubona transformer yabafasha kugeza umuriro w’amashanyarazi ku ruganda.
Ati “murabona twatashye uruganda ariko nta transformer dufite kandi ni ingenzi, baduciye miliyoni 13 hafi kandi nta narimwe dufite naho kudusengera, ikusanyirizo ry’amata nta bikoresho bihagije rifite”.

Gusa ngo nubwo hari ibibazo bafite ntibirengagiza ko hari abandi bari inyuma yabo, akaba ariyo mpamvu bahisemo nka koperative gutera inkunga ikigega Agaciro development fund ingana na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yashimiye koperative “Dukunde kawa” ku bikorwa by’indashikirwa idahwema gukora kandi banabizeza ubufatanye mu gukemura ikibazo cya transformer.
Uruganda rwatashwe tariki ya 16/02/2015 rwatwaye amafaranga asaga miriyoni 250. Koperative “Dukunde Kawa” igizwe n’abanyamurwango 1402.


Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimba dushaka ko ubuhinzi bwacu bugirira inyungu abahinzi nuko babashakwitunganyiriza umusaruro wabo
Nibashakishe, ntiwabona 250m ngo ubure 13m, thanks kandi congs to them
Nibashakishe, ntiwabona 250m ngo ubure 13m, thanks kandi congs to them
ubwo bamaze kwiyuzuriza uru ruganda rero barusheho kuyitunganya neza maze nabo ibasige inoti
Afrika wagirango sinzi uko dutekereza.uruganda rutagira amashanyarazi rumaze iki ? ahubwo iyo babanza bakazana umuriro uruganda rukaza nyuma.250 millions habuzemo 13 za transformer. haaaaa murantangaje abazungu baradushuka cyane ngo uruganda .sirwo dukeneye dukeneye ibikorwa remezo numutekano ibindi tuzabyishakira.
John
Kigali
Afrika wagirango sinzi uko dutekereza.uruganda rutagira amashanyarazi rumaze iki ? ahubwo iyo babanza bakazana umuriro uruganda rukaza nyuma.241 millions habuzemo 13 za transformer. haaaaa murantangaje abazungu baradushuka cyane ngo uruganda .sirwo dukeneye dukeneye ibikorwa remezo numutekano ibindi tuzabyishakira.
John
Kigali
Umusaruro w’ikawa urimo urasubira inyuma kubera ko kawa ntizikitabwaho, igice kinini, urasnga bahinzi barihingiyemo indi myaka, nazo zikagenda zicika, ndabona amaherezo nazo zizasigara ari umugani nka Quinkina uko byayigendekeye. Izi nganda ngo zo kuyitunganya zirimo zubakwa ku bwinshi nyamara hadasuzumwa impamvu abahinzi bari kuzireka, na bake bazisigaranye kaba ari abasaza, bizarangiza vuba iki gihingwa kirangiye.