Nyuma y’aho byari biteganijwe ko imikino yo kwishyura ku makipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ariyo APR FC ihagarariye u Rwanda mu makipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champons league) ndetse na Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu makipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF confederation cup) izabera i Muhanga, FEWRAFA yamaze gutangaza ko iyo mikino yose izabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Ikipe ya APR FC niyo izatangira yakira ikipe ya Liga Muçulmana, ku wa gatandatu tariki ya 28/02/2015 maze bukeye bwaho tariki ya 01/03/2015, ikipe ya Rayon Sports yakire Panthére du Ndé yo muri Cameroun.

Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino ibanza aho ikipe ya APR FC yanganyije ubusa na ya Liga Muçulmana de Maputo, naho Rayon Sports igatsinda Panthére du Ndé yo muri Cameroun igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Leon Uwambajimana.


Ikipe ya APR FC iramutse isezereye iyi kipe yo muri Mozambique yahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri (Egypt), mu gihe Rayon Sports nayo iramutse ikomeye ku ntsinzi yayo yahura na Zamalek nayo yo mu Misiri.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon sport nyeretse imana idukure ahakomeye mubyo idukorera byose turayishimira tuvuga Amen!!
Reyol indi kumutima gutsinda amakipe yohanze n’inego yacu
ntibyiza!turabyishimiyepe!reyo tubarimyuma.
Rayon tuzakomeza ntayizadutangira.