CHAN ni irushanwa ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika rihuza amakipe y’ibihugu, akinamo abakinnyi b’imbere mu gihugu.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa CAF, Hicham El Amrani mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa kabiri tariki ya 17/02/2015.

U Rwanda ruzakira CHAN mu w’2016 ikinirwe kuri stade Amahoro, stade ya Kigali (Nyamirambo), Umuganda (Rubavu) na Huye.
Muri uku kwezi Stade ya Kigali, Sitade ya Rubavu na Sitade Amahoro ziratangira kuvugururwa mu gihe Sitade ya Huye yo igeze kure ivugururwa. Ikindi kizakorwa kandi ni ukubaka n’ibibuga by’imyitozo byegereye izi sitade aho amakipe azaba abarizwa kuri buri kibuga azashobora kubona naho yitoreza.

Iki gikombe cyarakiniwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 mu gihugu cya Côte d’Ivoire maze cyegukanwa ku nshuro ya mbere na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, naho igiheruka mu mwaka wa 2014 cyarabereye muri Afurika y’Epfo cyatwawe na Libya itsinze Ghana kuri Penaliti 4 kuri 3.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose ibibuga bigomba kwihutishwa kubakwa,tutazaseba kdi urwanda arintamakemwa mukwakira no gutegura neza.
ahoo turabakiriye