Umuhanzi Stromae yemeje itariki azazira mu Rwanda
Paul Van Haver, uzwi kwa Stromae, yamaze kwemeza ko azaza mu Rwanda tariki 17 Ukwakira 2015 gutaramira Abanyarwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira kuwa gatanu tariki 25 Nzeri 2015, umuhanzi wo mu gihugu cy’Ububiligi akaba afite inkomoko mu Rwanda, Stromae yahamije amakuru y’uko azaza mu Rwanda.
Ugenekereje mu Kinyarwanda, Stromae yagize ati: “Kinshasa, Kigali, nishimiye kubamenyesha ko nzaza kurangiriza ibitaramo byanjye iwanyu!”
Ibi akaba yabiherekeresheje urupapuro rwamamaza runagaragaza amatariki n’ahantu ibi bitaramo bisoza urungendo rwe bizabera.

Tariki 10 Ukwakira 2015, azataramira Kinshasa ahazwi nka Parking Hotel Pullman, naho tariki 17 Ukwakira 2015, ari na bwo ibi bitaramo bizasozwa, bikazasorezwa mu Rwanda kuri Sitade y’ishuri rikuru ryigenga rya Kigali ULK.

Stromae yari ategerejwe kuririmbira mu Rwanda tariki 20 Kamena 2015 nyuma yo kuva mu gihugu cya Congo Kinshasa, ariko biza kurangira ataje kubera ikibazo cy’uburwayi bwatumye ajyanwa igitaraganya mu Bubiligi. Ibi bikaba byaratumye asubika ibi bitaramo yagombaga kugirira muri ibi bihugu.
Uyu muhanzi kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru yasubitse igitaramo yari afite Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabwo kubera uburwayi bwatewe n’impanuka itaratangajwe yakoze ariko bikavugwa ko itari ikomeye.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
mw j sais pas vrmnt koma j peux dire... mais a vrai dire j l kiffe trop trop e o6 j sais pas koma appelle le jour d 17/10 mais j l entends a mort...
swye le bienvenue chez tw...
ese amatike ko mutigeze mutubwira bmz bite
NDAGUKUNDAKUKOKWIYUMVAMO UKORABYIZATO
Wow!!! you’re most welcome stromae, i can’t wait to meet you, i love your music so much...
Karibu mu rwa Gasabo iwanyu tugutegereje turi benshi
stromae azaze yaruhutse atazashiduka yibereye faisal hospital
ni karibu sana stromae wacu turagukunda sana