Impunzi zigiye guhabwa imbabura zizafasha kubungabunga ibidukikije

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zigiye guhabwa Imbabura za “Canamake” zizabafasha kubungabunga ibidukikije.

Tariki ya 23 Nzeri 2015, ubwo Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ministeri ifite mu nshingano gukumira Ibiza no gucyura impunzi Antoine Ruvebana, yasuraga ibikorwa byo gutunganya umukocyi watewe n’amazi ava muri iyi nkambi, yatangaje ko izi mpunzi zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, zikaba zigiye gutozwa kubibunabunga.

Impunzi zikoresha ibiti byinshi mu gucana ku buryo amashyamba yegereye inkambi yangiritse
Impunzi zikoresha ibiti byinshi mu gucana ku buryo amashyamba yegereye inkambi yangiritse

Kimwe mu bibazo bikomeye ku bidukikije ni uko mu gace iyi nkambi iherereyemo nta giti kikiharangwa kubera gushaka inkwi zo gucana.

Mu gukemura iki kibazo, MIDIMAR ikaba gihe guha izi mpunzi imbabura zizafasha kubarinda gukomeza kwangiza amashyamba bashaka inkwi zo gucana.

Izi mbabura zizakorwa mu buryo zitazajya zitwara ibicanwa byinshi ku buryo bizeye ko hatazongera kujya hatemwa ibiti byinshi byo gucana. Ruvebana ati “Izo mbabura duteganya guha izi mpunzi turumva zishobora kuzagabanya ibicanwa ku kigero cya 68%, tukaba twizeye ko na byo ari uburyo bwo kurinda ibidukikije.”

Nta giti kikirangwa hafi y'iyi nkambi ya Gihembe
Nta giti kikirangwa hafi y’iyi nkambi ya Gihembe

Uyu mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu nkengero z’inkambi ya Gihembe, MIDIMAR yawutewemo inkunga n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Kayigema Vincent ukora muri iki kigo, atangaza ko hari gahunda yo kwigisha abaturage kumenya Ibiza icyo aricyo ndetse n’uruhare rwabo mu kubikumira.

Izi mbabura zizahabwa mpunzi zazaherekezwa n’igikorwa cy’ubukangurambaga kugira ngo zisobanukirwe akamaro ko kurengera ibidukikije mu nkengero z’inkambi y abo n’ingaruka za hafi byabagiraho igihe byaba bitabungabunzwe.

Ati “Ni byiza ko bamenya impamvu z’uko bazaba bahawe imbabura n’ikibazo bikemuye n’icyo bije kubamarira”.

Imbabura zizafasha kugabanya ingano y'ibiti bacana ndetse bigishwe n'uruhare rwa bo mu kubungabunga ibidukikije aho batuye
Imbabura zizafasha kugabanya ingano y’ibiti bacana ndetse bigishwe n’uruhare rwa bo mu kubungabunga ibidukikije aho batuye

Ibikorwa byo gukomeza kubunganbunga ibidukikije ahaherereye inkambi hose mu Rwanda bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubunganbunga ubuzima bw’impunzi ndetse n’ejo hazaza h’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka