Uburyo bwo kugenda bugezweho bwatumye ntawukirara nzira
Uburyo bwo kugenda bugezweho bwatumye abatuye umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe batakirara nzira bakabasha no guhahirana n’utundi turere.
Aba baturage bishimira ko kuva aho baboneye imodoka igezweho itwara abagenzi, batakirara mu nzira kandi bakagenda neza bisanzuye mu muhanda Mushubi-Gasarenda.

Sylvin Habiyambere avuga ko mbere bakoraga urugendo rw’amasaha menshi kugira ngo bagere kuri kaburimbo ariko ko ubu babavunnye amaguru.
Yagize ati “Njyewe navaga hano nkagenda nkagera mu Gasarenda n’amaguru nkakoresha amasaha atanu ubwo nashaka kongera kugaruka wenda nka saa cyenda nkagera aha saa mbiri ubu aho imodoka zibonekeye nkoresha isaha n’iminota nka makumyabiri.”
Thacienne Mukakamali nawe yatangaje ko aho umuhanda wa Mushubi-Gasarenda utunganyirijwe, abakora akazi ko gutwara ibintu n’abantu batinyutse kuza gukorera muri uyu muhanda gusa watangiye kwangirika.
Ati “Ubu umeze nabi iyo imvura yaguye ntabwo za bisi zigenda, tukifuza ko bawutsindagira ugakomera bagakora n’amateme.”
Ubuyobozi butangaza ko ikibazo cy’iyangirika ry’umuhanda bwakimenye, nk’uko Mathias Ngezenubu perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Mushubi yabitangaje, ngo ubu watangiye gusanwa uherewe mu Gasarenda.
Ati “N’ubu tuvugana, uhereye mu murenge wa Tare uza ahangaha nusubirayo uraza gusanga ko hari ahantu bakata ku ruhande, hari aharimo gukorwa, kugira ngo imvura izagwe hashobora kugendeka neza, ahari iteme ryashoboraga guteza ibibazo harigukorwa neza.”
Abakora umwuga wo gutwara amamodoka bakaba basaba ko umuhanda wakorwa vuba kuko imodoka zabo zatangiye kwangirika byaba ngombwa bakaba bahabwa na kaburimbo kuko ari umuhanda uca mu mirenge igera kuri ine.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|