Serivisi zitangirwa kuri terefone zimwinjiriza ibihumbi 300 ku kwezi

Akineza Devotha w’imyaka 24 akora akazi ko gutanga serivisi zitandukanye akoresheje terefone mu Mujyi wa Musanze bikamwinjiriza amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi.

Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze akorana na sosiyete y’itumanaho ya Tigo, aho acuruza amayinite, akanahererekanya amafaranga kuri terefone ari byo bita Tigo Cash ndetse akanabarura SIM Card.

Serivize zitangirwa kuri terefone ngo zimwinjiriza abarirwa mu bihumbi 300 ku kwezi.
Serivize zitangirwa kuri terefone ngo zimwinjiriza abarirwa mu bihumbi 300 ku kwezi.

Aganira na Kigali Today yatangaje ko yatangiye acururiza umuntu TIGO barumvikanye ko azajya amuhemba ibihumbi 30 ku kwezi ariko ntamuhembe.

Yaje kwigira inama yo gushaka uko yakwikorera atangirira ku bihumbi 12 nyuma y’ukwezi asanga yungutse ibihumbi 20 mu kugurisha ama-inite maze na TIGO imuhemba ibihumbi 40 kubera gutanga serivisi ya TIGO Cash yongera igishoro atangira gutanga n’izindi serivisi atagiraga.

Asobanura uko ayo yinjiza agera ku bihumbi 300 ku kwezi yagize ati “ Ibihumbi 300 ni yo ninjiza ku kwezi. Kubarura ama-SIM card ninjiza ibihumbi 50 mu makarita nungukamo ibihumbi 30 noneho muri Me2U sinjya hasi y’ibihumbi 70 noneho muri TIGO Cash mpembwa ibihumbi 110 biterwa n’uko ukwezi kwagenze.”

Serivisi zitangirwa kuri terefone ziri mu biha urubyiruko rwinshi akazi.
Serivisi zitangirwa kuri terefone ziri mu biha urubyiruko rwinshi akazi.

Avuga ko ayo mafaranga amufasha kwita ku bavandimwe abashakira ibyo kurya no kwambara ndetse akanarihira umwe amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi 60 ku gihembwe akagira na make yizigamira.

Mukahirwa Hamida na we akora akazi nk’aka Akineza avuga ko yinjiza amafaranga ibihimbi 100 ku kwezi. Agira inama abandi bakobwa gutinyuka kwihangira umurimo kuko igishoro gikomeye ari mu mutwe na bo ubwabo.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaraza uko ubukungu n’ifaranga bihagaze, yasohotse muri Gashyantare 2015 yagaragaje ko abakoresha terefone mu ihererekanya ry’amafaranga bikubye inshuro eshanu mu mwaka umwe bagera ku 41.616 bahana amafaranga asaga miliyoni 330.

Ibarura ry’imibereho y’ingo rya kane (EICV4) ryerekanye 63.6% by’Abanyarwanda batunze terefone ngendanwa, biyongereyeho 17.7% ibi bigatanga icyizere ku iterambere muri rusange no gutanga akazi ku rubyiruko rwitabira by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Service zitangirwa kuri telephone zikinjiza ibihumbi magana atatu?? niba ari inyungu byaba ari byiza.

GISA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Service zitangirwa kuri telephone zikinjiza ibihumbi magana atatu?? niba ari inyungu byaba ari byiza.

GISA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ariko se ubwo birashoboka 300 kukwezi, ariko ni turnover???

umukunzi yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

umurimo wose ukoranywe umwete n’ubushake ugirira akamaro nyirawo, iyo atari ukwica cg kwiba.

Bona yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Izo services zitangirwa kuri telephone zitanga akazi kuri benshi ariko byakabaye byiza ku muntu ufite ubushobozi baretse agakorera company zose!

Eng Cardinal Claude yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

akazi kose ukoze ushishikaye kaguhesha ishema kakagutunga kakanagutungisha

alexis yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka