U Rwanda na Kongo bagiye kongera gufatanya kurwanya FDLR (iravuguruye)

Inama ihurije i Kigali Ministiri w’Ingabo wa Kongo Kinshasa, Aime Ngoyi Mukena Lusa Diese na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe kuri uyu wa 24 Nzeri 2015, irafata umwanzuro wo kongera gufatanya kurwanya FDLR.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabwiye abanyamakuru ko iyi nama ifite amahitamo abiri.

Ba Minisitiri b'Ingabo z'ibihugu byombi ni bo bari bayoboye iyo nama.
Ba Minisitiri b’Ingabo z’ibihugu byombi ni bo bari bayoboye iyo nama.

Ubwa mbere ngo iremeza niba Ingabo za Kongo ziza kurwanya FDLR ari zonyine ariko u Rwanda rukazereka icyakorwa kiboneye, cyangwa se byarushaho kuba byiza, ingabo z’ibihugu byombi zikajyana ku rugamba.

Brig Gen Joseph Nzabamwita yagize ati ”Byakorwa na Kongo ubwayo tukayifasha mu buryo tuza kwemeranywaho, cyangwa bigakorwa n’ingabo z’ibihugu byombi; ariko icyo nzi cyo turafatanya”.

Ubufatanye nk’ubu bwo kurwanya FDLR bwaherukaga muri 2009, mu gikorwa cyiswe “Umoja Wetu”.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda arahamagarira abari muri FDLR kwihutira gutaha bakanyura mu Kigo cya Mutobo, kuko ngo iminsi yabo muri Kongo irimo kubarirwa ku ntoki.

Ati ”Aka FDLR kagiye gushoboka; Kongo ishobora gusaba ko twabatera ingabo mu bitugu, aho turiteguye; dushobora no kuvuga tuti ‘niba mwabarasaga mutya, nimurase hariya kwa Mudacumura’; ibyo ari byo byose turaza gufatanya”.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama.

Ministiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, yavuze ko iyi nama iza gutanga umwanzuro ku byemeranyijweho n’abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka i Kinshasa muri Kongo, bijyanye n’ubufatanye mu bihe biri imbere mu kurwanya umutwe wa FDLR.

Mugenzi we wa Kongo, Aime Ngoyi Mukena, yunzemo ko ubufatanye buhari, bitewe n’uko abakuru b’ibihugu byombi ngo babishyizemo umwete, kandi ko yubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Avuga kandi ko yaje gusuzuma icyakorwa ku kibazo cy’abari abarwanyi b’umutwe wa M23 bari mu Rwanda kugira ngo bashobore kwiyemeza gutaha iwabo, nk’uko yasabye ubufasha Leta y’u Rwanda.

U Rwanda ruravuga ko FDLR irimo kwisuganya, ku buryo ngo imaze kwiyongera kugera ku mubare uri hagati ya 3500 na 3800.

Ibiganiro byahuje ba Ministiri b'Ingabo bombi byitabiriwe n'abandi ba Ministiri n'abakuru b'Ingabo na Polisi.
Ibiganiro byahuje ba Ministiri b’Ingabo bombi byitabiriwe n’abandi ba Ministiri n’abakuru b’Ingabo na Polisi.

Icyizere cyagiye gitangwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Kongo cyo guhashya umutwe wa FDLR, ngo nticyashyizwe mu bikorwa, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko rukeneye kwishyiriraho imbaraga zarwo.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’itsinda rinini ryaje riherekeje Ministiri w’Ingabo za Kongo; ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Ministiri w’Umutekano mu gihugu, Shehe Musa Fazil Harelimana.

Haje kandi Ministiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mme Serafine Mukantabana, ndetse n’Umukuru wa Polisi y’igihugu, Emmanuel Gasana.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka