Imbwa 61 zimaze kwicwa kubera kurya abantu
Mu Karere ka Bugesera imbwa 61 z’inzererezi zimaze kwicwa nyuma y’aho ziririye abantu 13 ndetse abagera kuri babatu bikabaviramo urupfu.
Kayitankore Leonidas, ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mezi abiri ashize mu Murenge wa Rweru haje imbwa yasaze maze irya abantu n’ izindi mbwa maze na zo zitangira kurya abantu.

Yagize ati “Twahise dufata icyemezo cyo kwica imbwa zose zizerera.” Ngo batangiriye mu Murenge wa Rweru aho bamaze kwica imbwa 30 mu gihe mu Murenge wa Nyamata hamaze kwicwa13 naho mu Murenge wa Juru hakaba hamaze kwica izigera kuri .
Kayitankore akomeza avuga ko nubwo bahereye muri iyo mirenge bazajya no mu yindi.
Ati “Dufata inyama maze tugashyiraho umuti wicwa izo mbwa. Iyo ziziriye zihita zigwa aho kuko akenshi ni zo zirya abantu”.
Ashishikariza abatunze imbwa kuzikingiza kuko ngo uzafatwa atarayikingije azabihanirwa.
Hagati aho, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rweru bafite ababo barumwe n’imbwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima barasaba ko bafashwa kubona ubuvuzi, abandi bagafashwa kwishyura amafaranga bavuga bagiye baguza bivuza.
Mukaruziga Claudine, umwe mu bo, ati “Mfite abana babiri barumwe n’imbwa , nabuze amikoro ngo banjye baterwe inshinge uko ari eshanu bari bandikiwe. Kandi no kugira ngo mbavuze nagujije amafaranga none na banyirayo barimo kuyanyishyuza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwiragiye Pricille, ariko ntiyemeranywa n’abaturage bavuga ko nta bufasha babonye. We yemeza ko ibitaro by’akarere byaguze inshinge kugira ngo abarumwe n’imbwa bazibonere hafi.
Abaturage barimo batishoboye abizeza ko bazafashwa kwishyura amadeni bafashe bavuza ababo barumwe n’imbwa. Uwiragiye avuga ko umurenge wamaze gushyikiriza raporo akarere.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bagize neza cyane ubundi se baba bazibitsemo iki? nubundi zari bumare abantu zibarya .mwakoze cyane rwose.