Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2015 mu Mujyi wa Muhanga igiciro cy’inyama cyazamutse kiva ku 1800frw kigera hejuru ya 2000FRW ku kilo, kubera ko abacuruza inyama bagera ku 10 batigeze babaga.

Abacuruza inyama basanzwe bakorana na Rwiyemezamirimo LIVAGI LTD watsindiye gusoresha ibagiro rya Misizi mu Murenge wa Shyogwe ari na ryo ryemerewe gukorera mu Mujyi wose kuko ababirenzeho babihanirwa.
Bashingiye ku ibaruwa yo ku wa 18/09/2015 Kigali Today ifitiye Kopi bandikiwe na LIVAGI LTD, abacuruza inyama bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga busa nk’ubushyigikiye Rwiyemezamirimo mu kuzamura imisoro kuko basabwe kwishyura 7500 kugira ngo babagirwe inka imwe bitabanje kuganirwaho, mu gihe bari basanzwe bishyura 6000FRW kuva muri 2013.
Uwimana Beata, uhagarariye koperative TWITEZE IMBERE bacuruzi b’inyama Muhanga, avuga ko bakibona iyo baruwa bahise bandikira akarere basaba ko imisoro itazamuka kandi LIVAGI na yo ihita yandikira Twiteze Imbere ibabwira ko igiciro kiguma uko bisanzwe mu gihe hagitegerejwe imyanzuro yava mu bwumvikane bw’impande zombi.
Uwimana agira ati “Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 5 igika cya gatatu cy’amabwiriza mashya agenga ibagiro rya Misizi yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere mu kwezi gushize kwa Kanama tugomba kumvikana ariko ntabwo byabayeho baradutunguye”.

Kuba Akarere ka Muhanga kirengagiza ubwo bwumvikane ahubwo kagategeka ko abacuruzi b’inyama bahita batangira kwishyura imisoro mishya ni byo byatumye bahagarika kubaga kugira ngo badahomba.
Ku murongo wa terephone twavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uhagaze François, watangiye no gukurikirana ikibazo kuva ku wa 22 Nzeri 2015 avuga ko babonye ibaruwa ya TWITEZE Imbere kandi ko ubusabe bwabo buzahabwa agaciro bakabona igisubizo vuba.
Naho ku kuba inyama zikomeje kubura, akarere ntigakozwa gukomeza gukorera ku mabwiriza ashaje yo kwishyura 6000 n’ubwo LIVAGI na TWITEZE IMBERE babishaka.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese tuzakomeza kubura inyama kugeza ryari? Akarere kagiye kabanza kumvikana aho ari ngombwa. Mama se major abivugaho iki? Gusa turabasaba gukemura ikibazo. Doreko n’inama uyu munsi itashye itarangiye. Rubuze gica!