Frank Habineza ngo nadatsinda azajuririra Perezida wa Repubulika

Nyuma y’iburanisha ry’urubanza ishyaka Green Party ryarezemo Leta risaba kudahindura Itegeko Nshinga, Perezida waryo, Habineza Frank, yavuze ko nadatsinda azajuririra Perezida wa Repubulika.

Urukiko rumaze kumva impande zombi zaburanye kuri uyu wa 23 Nzeri 2015, rwatangaje ko isomwa ryarwo rizaba ku itariki 8 Ukwakira 2015.

Habineza Frank, Perezida wa Green Party, ndetse n’umwunganira mu mategeko Me Mukamusoni Antoinette bakomeje gutsimbarara ku budahangarwa bw’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bashimangira ko idakorwaho.

Nyuma y’urubanza, Habineza yavuze ko niba urukiko rutagiye mu ruhande rwe, hari ahandi azajuririra n’ubwo nta rundi rukiko rusumba urwo baburaniyemo.

Yagize ati "Nk’uko Perezida wa Repuburika ari we ushinzwe kurengera itegeko Nshinga, twamutakambira tumusaba guhagarika ibirimo gukorwa byose bijyanye no kurihindura."

Habineza akomeza avuga ko iriya komisiyo yashyizweho yo guhindura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga itari ngombwa, ngo ni ugupfusha ubusa amafaranga yakagombye kugira ibindi akora.

Me Rubango Epimaque, uhagarariye inyungu za Leta, yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga nta gitangaza kirimo kuko atari ubwa mbere bibaye cyane ko abaturage ari bo barishyiraho akaba ari na bo batanze icyifuzo cy’uko ryavugururwa.

Me Rubango kandi yavuze ko agendeye ku bitabo by’abahanga mu mategeko, ngo nta ngingo n’imwe yo mu Itegeko Nshinga ry’igihugu icyo ari cyo cyose idahinduka.

Ishyaka Green Party ryareze Leta nyuma y’aho abaturage bakabakaba miliyoni enye bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko amabaruwa asaba ko ingingo y’101, ibuza Perezida wa Repuburika kwiyamamariza manda ya gatatu yavugururwa.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka