Bahangayikishijwe n’ubujura butobora amazu

Abacuruzi bakorera mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bacukura amazu bakabiba ibicuruzwa, bagasaba ubuyobozi kubihagurukira.

Aba bacuruzi baravuga ko hashize iminsi hadutse ubujura bwo gucukura inzu bagatungukamo imbere, bagatwara ibicuruzwa n’amafaranga.

Mu Ruhango abaturage bahangayikishijwe n'ubujura butobora amazu.
Mu Ruhango abaturage bahangayikishijwe n’ubujura butobora amazu.

Tuyizere Karekezi Antoine acuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko mu kwezi kwa 08/2015, abajura baje bagacukura inzu akoreramo baturutse inyuma, bamwiba ibikoresho birimo na za mudasobwa.

Akomeza avuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane, gusa ngo ikibabaza ni uko n’iyo hagize abajura bafatwa, babashyikiriza ubuyobozi, ariko ejo bajya kubona bakabona bagarutse.

Ati “Biradutangaza cyane kuko hari ubwo bafatwa bagezwa muri Leta, bwacya ukabona bagarutse kandi tutazi uko byagenze”.

Tuyizere kimwe n’abandi bacuruzi, agasaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora kugira ngo iki kibazo gicike.

Zimwe mu ngamba agaragaza zafarwa harimo gutema ibihuru n’intoki biri hafi y’aho bakorera kuko ngo iyo bibye ari ho bahungira bakabashaka bakababura.

Ikindi ngo ni uguhwitura inkeragutabara bahaye akazi ko kurarira ibikorwa byabo zikubahiriza akazi zahawe kuko akenshi ngo bibwa bahari, nyamara nibahabwe indishyi kandi bafite amafaranga bishyura buri kwezi yo guhemba inkeragutabara.

Umuyobozi w’inkeragutabara mu Karere ka Ruhango, Sendarasi Prudence, ariko avuga ko mu masezerano bafitanye n’abaturage ari ukurinda ku irembo gusa naho ubujura buturutse mu gikari ngo bakaba batabubazwa.

Ibi ngo biterwa no kuba abaturage bishura amafanga make y’ubutekano. Mu gihe bishyura ibihumbi bitanu ngo iyo hagize uwibwa baciye aho inkeragutabara zirinda ngo arishyurwa ariko na bwo ntibarenze ibihumbi 200.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, ahumuriza aba bacuruzi n’abaturage muri rusange, ababwira ko bagiye gufatanya n’izindi nzego bagahangana n’iki kibazo.

Ati “Rwose ndabizeza ko tugiye gufatanya n’izindi nzego, kuko natwe icyo kibazo turakizi, ariko tugomba gushyiraho ingamba zo guca abo bajura, uyu mujyi ukarangwa n’umutekano gusa”.

Aba bacuruzi bagaragaje iki kibazo, nyuma y’igihe gito Polisi y’Igihugu ikoze umukwabo igata muri yombi abasore batatu muri uyu mujyi, bafite ibikoresho birimo za mudasobwa, intebe , terefone n’ibindi bagiye biba mu baturage.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka