Umuferege bubakiwe wakemuye ikibazo cy’amazi uteza icy’umutekano
Abaturiye umuferege w’amazi wubatswe mu Mujyi wa Kayonza baravuga ko wakemuye ikibazo cy’amazi yabangirizaga ariko uteza icy’umutekano ku bana kuko udatwikiriye.
Uwo muferege wubatswe n’umushinga wa Lake Victoria Water and Sanitation kugira ngo ujye umanukana amazi y’imvura igwa mu Mujyi wa Kayonza kuko yajyaga yangiza ibikorwa remezo biri muri uwo mujyi.

Uwo muferege ni kimwe mu bikorwa bikubiye muri uwo mushinga uzageza amazi mu Mujyi wa Kayonza hagamijwe isuku n’isukura.
Nubwo wubatswe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura, abawuturiye baravuga ko abawubatse batawutwikiriye ubu ukaba uri guteza impanuka cyane cyane ku bana bato, nk’uko Gashugi Callixte abivuga.
Ati "Uyu muferege ntibawutwikiriye kandi hari aho byari ngombwa. Hari umwana uherutse kuwusimbuka agwamo avunika ukuboko igufa rirasohoka, amaze iminsi mu bitaro bya CHUK, ubu amasomo ye yarahagaze."
Mu kubaka uwo muferege intego yari iyo kugira ngo ujye ukusanya amazi y’imvura ava mu mujyi ukayageza mu gishanga, ariko abawubatse ntibawugejejeyo ku buryo umanukana amazi menshi agatwara ubutaka n’imyaka y’abaturage.
Umwe mu bawuturiye yagize ati "Amazi iyo ageze hariya uyu muferege urangirira aba afite ingufu nyinshi, iyo amanutse amanukana ubutaka, imyaka n’ikindi kintu cyose asanze mu nzira. Ni ikibazo gikomeye bakwiye gukosora rwose."
Abaturiye uwo muferege bavuga ko ubwawo ari ingirakamaro, ariko ngo mu gihe ayo makosa yaba adakosowe wazakomeza guteza ibibazo.
Umukozi w’umuryango wa East African Community, Canisius Kanangire, ukurikirana uwo mushinga yemera ko uwo muferege uteye ikibazo abo baturage, akavuga ko impande zose zirebwa n’icyo kibazo zigiye kwicara zigishakire umuti vuba.
Uwo mushinga benshi mu batuye i Kayonza bawutezeho amakiriro kuko uzatanga amazi agera kuri metero kibe 1000 mu Mujyi wa Kayonza nurangira, mu gihe uwo mujyi ubona metero kibe zitagera kuri 200 kuri ubu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|