Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu,aho umukino utegerejwe na benshi uza guhuza Police Fc y’umutoza Cassa Mbugo André,aho yakira APR Fc y’umutoza mushya Rubona Emmanuel.

Uyu mukino uraza gukomezwa no kuba aya mpakipe yombi ari amwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiona cy’uyu mwaka,dore ko aya makipe ari nayo yari yegukanye ibikombe by’umwaka ushize,aho APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona,naho Police Fc ikegukana igikombe cy’Amahoro.

APR Fc iheruka gutsindwa na Mukura VS ibitego 2-0 kuri uyu wa kabiri,iraza gukina ishaka kwihimurira kuri Police Fc yanayisezereye muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro,ndetse inayisezera mu mikino y’Agaciro Development cup.

Indi mikino iteganijwe
Umunsi wa gatatu wa shampiyona
Kuwa gatanu tariki 25/9/2015
• Bugesera FC na Espoir FC I Nyamata
• Police FC na APR FC ku Kicukiro
Kuwa gatandatu tariki 26/9/2015
• Mukura V.S na Rwamagana City FC Muhanga
• Etincelles FC na Rayon Sports FC Tam Tam
• Kiyovu n’Amagaju - Mumena
Ku cyumweru tariki 27/9/2015
• AS Muhanga na Musanze FC- Muhanga
• Gicumbi na Marines - Gicumbi
• AS Kigali na Sunrise FC Mumena
Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiona
N∘ IKIPE IMIKINO IBITEGO AMANOTA
01 POLICE FC 2 4 6
02 RWAMAGANA 2 2 4
03 AMAGAJU FC 2 1 4
04 AS KIGALI 2 1 4
05 ESPOIR FC 2 1 4
06 MUKURA VS 2 1 3
07 RAYON 2 1 3
08 MUSANZE FC 2 0 3
09 SUNRISE FC 2 0 3
10 APR FC 2 -1 3
11 MARINES FC 2 -1 3
12 KIYOVU 2 0 2
13 GICUMBI FC 2 -1 1
14 BUGESERA FC 2 -3 1
15 AS MUHANGA 2 -2 0
16 ETINCELLES 2 -3 0
Abamaze gutsinda ibitego byinshi
1. Peter Otema (Musanze FC) 2
2. Kasirye Davis (Rayon Sports) 2
3. Songa Isaie (Police Fc) 1
4. Jacques Tuyisenge (Police FC) 1
5. Habimana Yussuf (Mukura VS) 1
6. Patrick Munyankindi (Sunrise Fc) 1
7. Murengezi Rodriguez (AS Kigali) 1
8. Ndayishimiye Yussuf (AS Kigali) 1
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|