APR irongera gucakirana na Police kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa gatanu harakomeza shampiona y’cyiciro cya mbere,ahoumukino utegerejwe ari uwa Police Fc yaakira APR Fc kuri Stade ya Kicukiro.

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu,aho umukino utegerejwe na benshi uza guhuza Police Fc y’umutoza Cassa Mbugo André,aho yakira APR Fc y’umutoza mushya Rubona Emmanuel.

Police Fc uyu mwaka yongeyemo abakinnyi barenga 10
Police Fc uyu mwaka yongeyemo abakinnyi barenga 10

Uyu mukino uraza gukomezwa no kuba aya mpakipe yombi ari amwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiona cy’uyu mwaka,dore ko aya makipe ari nayo yari yegukanye ibikombe by’umwaka ushize,aho APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona,naho Police Fc ikegukana igikombe cy’Amahoro.

Police Fc iheruka gusezera APR Fc mu gikombe cy'Amahoro
Police Fc iheruka gusezera APR Fc mu gikombe cy’Amahoro

APR Fc iheruka gutsindwa na Mukura VS ibitego 2-0 kuri uyu wa kabiri,iraza gukina ishaka kwihimurira kuri Police Fc yanayisezereye muri ½ cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro,ndetse inayisezera mu mikino y’Agaciro Development cup.

Police ubwo yishimiraga gusezerera APR mu gikombe cy'Amahoro
Police ubwo yishimiraga gusezerera APR mu gikombe cy’Amahoro

Indi mikino iteganijwe

Umunsi wa gatatu wa shampiyona

Kuwa gatanu tariki 25/9/2015
• Bugesera FC na Espoir FC I Nyamata
• Police FC na APR FC ku Kicukiro

Kuwa gatandatu tariki 26/9/2015
• Mukura V.S na Rwamagana City FC Muhanga
• Etincelles FC na Rayon Sports FC Tam Tam
• Kiyovu n’Amagaju - Mumena

Ku cyumweru tariki 27/9/2015
• AS Muhanga na Musanze FC- Muhanga
• Gicumbi na Marines - Gicumbi
• AS Kigali na Sunrise FC Mumena

Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiona

N∘ IKIPE IMIKINO IBITEGO AMANOTA
01 POLICE FC 2 4 6
02 RWAMAGANA 2 2 4
03 AMAGAJU FC 2 1 4
04 AS KIGALI 2 1 4
05 ESPOIR FC 2 1 4
06 MUKURA VS 2 1 3
07 RAYON 2 1 3
08 MUSANZE FC 2 0 3
09 SUNRISE FC 2 0 3
10 APR FC 2 -1 3
11 MARINES FC 2 -1 3
12 KIYOVU 2 0 2
13 GICUMBI FC 2 -1 1
14 BUGESERA FC 2 -3 1
15 AS MUHANGA 2 -2 0
16 ETINCELLES 2 -3 0

Abamaze gutsinda ibitego byinshi

1. Peter Otema (Musanze FC) 2
2. Kasirye Davis (Rayon Sports) 2
3. Songa Isaie (Police Fc) 1
4. Jacques Tuyisenge (Police FC) 1
5. Habimana Yussuf (Mukura VS) 1
6. Patrick Munyankindi (Sunrise Fc) 1
7. Murengezi Rodriguez (AS Kigali) 1
8. Ndayishimiye Yussuf (AS Kigali) 1

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka