Nsanzineza yafatanywe amafaranga ibihumbi 330 y’amakorano
Kuri Sitasiyo ya Police ya Mukamira hacumbikiwe umugabo witwa Nsanzineza Theoneste w’imyaka 40 wafatanywe amafaranga ibihumbi 330 y’amakorano.
Ngo bayamufatanye kuri uyu wa 23 Nzeri ahagana sa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu murenge wa Jenda mu Kagari ka Kabatezi.

Nsanzineza avuga ko yari ayavanye mu Karere ka Rubavu ayashyiriye uwitwa Rukundo i Butare bivugwa ko bakorana n’abari bayohereje.
Nsanzineza agira ati “Ni amafaranga ibihumbi 330. Iza bitanu ni 12 andi asigaye ni iza bibiri. Nta gihe kinini mbimbazemo yanyuragaho nkayatanga nyahereza uwo bari bandangiye.”
Akomeza avuga ko atari we uyakora ko ahubwo aturuka mu gihugu cya Uganda akanyura ku mupaka wa Cyanika akabona kuzanwa i Rubavu ari naho ayafatira.
Yagize ati “Uwo nayashyiraga ni uw’i Butare. N’ubundi abantu bakoranaga ni bo bamundangiye yitwa Rukundo. Ntabwo muzi ahantu atuye kubera ko iteka n’ubwo bariya bantu muba mukorana baguhisha aho batuye ni gutyo bimeze.”
Avuga ko uwo bita Callixte Habimana ukorera mu Cyanika ari we wayohereje akamuhamagara kuri terefone amusaba kujya kuyashyikirira i Rubavu ayamujyanire i Butare.

Agira ati “Nyine bampamagaye ko nyafata kuri Jaguar i Rubavu mbabwira ko ntari ku muhanda bampa nimero z’uwafashe iyo envelope bambwira ko ngenda akayimpa.”
Akomeza avuga ko uwamuhaye iyo envelope i Rubavu ari umumotari kandi ko nimero ze yazisibye.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Theobar Kanamugire, avuga ko ingingo ya 601 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano ku wigana, uhindura cyangwa uwonona amafaranga.
Akaba ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza kuri 7 nk’uko yabitangaje. Asaba abaturage kwirinda ibi byaha kuko bifite igihano kiremereye kandi ko bagomba kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga.
Mu gihe bagize amakenga akaba abasaba kujya biyambaza inzego z’ibanze cyangwa se Police aho bayibona hose.
Mu mafaranga Nsanzineza yari afite harimo n’inoti 9 za kera z’igihumbi. Akaba yari afite kandi n’umuti wa Tempo n’agacupa karimo imiti itukura bikekwa ko bifitanye isano n’ikorwa ry’ayo mafaranga.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara aba bantu bajye bahabwa ibyo bakora kuko baba bafite ubumenyi abandi batagira
Mbega ibihano weeeeeee, imwaka weeeee Nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.
abakora amafaranga bararye bari menge kuko polisi yarabahagurikiye kuko mbona ifabata igihe cyose kandi koko ibi bidindidiza iterambere bikanatesha agaciro ifaranga ry’urwanda.Mureke tube maso kumafaranga duhabwa iyo tuvunjisha cyangwa iyo tubitsa kuri zamobile money.