Hari intambwe imaze guterwa mu gukunda gusoma

Edition Bakame itangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu Banyarwanda yo gukunda gusoma ibitabo bageneye ku buryo ibitabo byabo bigurwa.

Iki kigo kirabitangaza mu gihe kitegura isabukuru y’imyaka 20 kimaze cyandika ibitabo by’abana n’ibyo urubyiruko, nk’uko umuyobi wacyo Agnes Gyr-Ukunda, yabitangaje kuri uyu kabiri tariki 22 Nzeli 2015.

Umuyobozi wa Edition Bakame Agnes Gyr Ukunda.
Umuyobozi wa Edition Bakame Agnes Gyr Ukunda.

Yagize ati “Tugitangira Edition Bakame mu mwaka wa 1995, wabonaga abantu nta shyaka bafite ryo gusoma ibitabo, akenshi binatewe n’ ubuke bw’ibitabo byari binahari icyo gihe.”

Abishingira kandi ku mubare w’amasomero agenda afungurwa hirya no hino mu gihugu , bigaragaza koko ko Abanyarwanda bari kugenda bamenya agaciro k’igitabo, bagatangira kugira umwete wo gusoma.

Akomeza atangaza ko uko ubushobozi bw’isomera bwagiye bwiyongera n’ibitabo bikiyongera, ndetse na Leta ikongera imbaraga mu gukundisha abana gusoma ibicishije muri Minisiteri y’uburezi, umuco wo gusoma watangiye kuzamuka mu Banyarwanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru niho yabitangaje.
Mu kiganiro n’abanyamakuru niho yabitangaje.

Ati “Mu mashuri yose abana bafite amasomero kandi bahabwa umwanya wo kujyamo bagasoma ibitabo bagakora n’amatsinda yo gusoma kugirango bakomeze kwimakazo umuco wo gusoma muri bagenzi babo.”

Anatangaza kandi ko hari n’amasomero yatangiye kubakwa mu turere mu mirenge ndetse no mu midugudu, kuburyo abantu bagerejwe ibitabo, bakabasha kubibona ku buryo buboroheye bakabisoma.

Yemeza ko umuco wo gusoma uri kugenda ushinga imizi mu banyarwanda, akanakangurira ababyeyi n’abarezi gukomeza gukangurira abana gusoma, kuko ibitabo bibamo amasomo menshi atuma abana batera imbere mu bumenyi, yaba ubwo mu ishuri ndetse n’ubwo mu buzima busanzwe.

Edition Bakame yatangiye kwandikira abana bato n’urubyiruko mu 1995, ikaba iteganya kuzizihiza isabukuru y’imyaka 20 ku itariki 24 Nzeli 2015.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka