Kuri uyu wa gatatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda habereye imikino itandukanye y’umunsi wa 2 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere ,aho umukino wari utegerejwe na benshi ari umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Muhanga.






Imbere y’abafana benshi bari baturutse mu bice bitandukanye,ikipe ya AS Kigali yaje kurusha ikipe ya Rayon Sports ishyaka ndetse no gushakisha igitego,aho abakinnyi nka Ernest Sugira bakomeje kugerageza amashoti ya kure n’ubwo bitahise bibakundira kubona igitego.

Mu minota ya mbere y’igice cya mbere ikipe yaRayon Sports yaje kuvunikisha Manishimwe Djabel wagaragazaga ko ari umwe mu bakinnyi bageragezaga guhuza umukino w’ikino w’ikipe ya Rayon Sports,maze aza gusimburwa na Nsengiyumva Moustapha wavuye mu Isonga.
Ku munota wa 41 w’igice cya mbere,nyuma y’aho ba myugariro batabashije gucunga neza abakinnyi ba AS Kigali,Murengezi Rodrigue yaje kubaca mu rihumye maze abatsinda igitego ari nacyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Rayon Sports yaje gukuramo Ndikumana Bodo wahoze kina muri As Kigali,maze yinjizamo Emmanuel Imanishimwe waje no guhusha igitego cyari cyabazwe aho yari asigaranye n’umunyezamu maze atinda gutera bituma umunyezamu awumwambura.
Mu gukomeza gushaka gukomeza ubusatirizi,umutoza Donadei yaje gukora ibitavuzwe ho rumwe ubwo yakuragamo Mugheni Fabrice wasaga ho yari afatiye runini ha Rayon Sports,maze yinjizamo Davis Kasirye.
Ku munota wa 77 w’umukino ,ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bahugiye mu gushaka kwishyura,baje gucikwa n’abakinnyi ba AS Kigali,maze Ndayishimiye Yussuf Kabishi wanakiniye amakipe nka Musanze,Kiyovu Sports na Rayon Sports,aza kubonera AS Kigali igitego cya kabiri.


Ku munota wa 89 w’umukino Davis Kasirye yaje gutsindira Rayon Sports igitego cy’impozamarira,maze nyuna hongerwaho iminota 4 itaje kugira icyo ihindura,maze umukino urangira AS Kigali yegukanye amanota atatu.


Andi mafoto










Indi mikino yabaye
Rwamagana 2 Etincelles 0
Marines 1 Sunrise 0
Musanze 1 Gicumbi 0
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwoba wapi kbsa kuko imikino nimibisi rayon nikomeze umujyo um we tuzitwara neza imuhanga twazize kuvunikisha djabel land Igusimbuza kwa genze nabi.
Bibaho muri ruhago tuzatsinda ubutaha match ziracyahari.
ntabwoba dufite Rayon sport izadushimisha mumukino uzakurira biriya bibaho ndabwira aba rayon twese ngo twihangane kuko tutazayiva inyuma murakoze.