U Rwanda na DRC bagiye kongera gufatanya guhashya FDLR
Inama ihuje kuri uyu wa 24/9/2015, Ministiri w’Ingabo za Kongo (DRC), Aime Ngoyi Mukena Lusa Diese, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe, irafata umwanzuro wo kongera gufatanya kurwanya FDLR.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yabwiye abanyamakuru ko muri iyi nama ibera i Kigali hari amahitamo abiri y’uko ingabo za Kongo ziza kwemera kurwanya FDLR ari zonyine ariko u Rwanda rukajya ruzereka icyerekezo zirasamo, cyangwa se bikarushaho kuba byiza bari kumwe nk’uko byagenze muri 2009.

Brig Gen Nzabamwita yagize ati "Aka FDLR karashobotse, nibashake baze i Mutobo hakiri kare kuko iminsi yabo irabaze."
U Rwanda ruravuga ko FDLR irimo kwisuganya ku buryo imaze kongera kugira umubare uri hagati ya 3500 na 3800.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’itsinda rinini ryaje riherekeje Ministiri w’Ingabo wa Kongo. Ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, Ministiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazili Harelimana na Ministiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mme Serafine Mukantabana.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
aya masezerano yo kurwanya fdlr aziye igihe ariko ntazabe amasigarakicaro
Joint operations kbsa!!!!
Nkunda diplomsi y’u Rwanda, cyakoze akarre uwagaha amahoro abaturage bagahahiranira amasa 24h/24, umutekano ugasakara nk’uwuri hano, waanga Great Lakes region or EAC isigaye isaba visa kuhakandangira ndabarahiye
twe turi tayari gukorana na kongo mu nzego zose dore ko ari n’abavandimwe
Congo turabizi ishyigikiye FDLR kuki UN yayisabye kuyirwanya iranangira ubu nibwo igiye kuyirwanye!ntimukatubeshye. ahubwo bahe inshingano u rwanda cg se bayihe uburenganzira bwo kwambuka ngo urebe irakwira imishwaro.genda RDF urakomeye
I congo hari FDLR none zageze n i burundi gufasha nkurunziza kuguma kubutegetsi.uko dutinda kuzirwanya ni nako zigenda zikwiraho se kandi zigateza umutekano muke
FDLR tuyirwanye yatumariye abantu ndetse iri guteza umutekano muke mu karere