Abanyeshuri muri kamunuza barakangurirwa kuba umucyo w’iterambere rirambye

Kuri uyu wagatatu tariki 23 Nzeri, 2015, abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa Croix Rouge ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru Nderabarezi, bahuriye mu biganiro mpaka byibandaga kuri zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Byari ibibiganiro mpaka byateguwe na Croix Rouge y’ u Rwanda, ishami ryayo rikorera mu Ishuri Rikuru Nderabarezi ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya ubukene binyuze mu bukangurambaga (GCAP - Global to Action Against Poverty).

Abanyeshuri nyuma y'ibiganiro mpaka.
Abanyeshuri nyuma y’ibiganiro mpaka.

Ngango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GCAP avuga ko ibiganiro nk’ibi biri muri gahunda ya “Light the Way for Better Future” igamije guhamagarira abayobozi ku rwego rw’isi ndetse n’abaturage basanzwe kuba urumuri, bakumva ko iterambere rirambye ribareba bose.

Yagize ati “Iyi gahunda ya light the way for better future igamije gusaba abayobozi b’ibihugu by’isi bazateranira I New York mu mpera za kino cyumweru ko bagomba kuba umucyo w’iterambere rirambye; umuturage na we akumva ko iri irye, akabera umucyo abandi, ntibyitirirwe inzego za za Leta gusa”.

Ngoga akomeza avuga ko iyi gahunda ireba urubyiruko by’umwihariko kuko ari bo bayobozi b’uyu munsi ariko bazanayobora ejo.

Ati “Mbere bajyaga bavuga ko urubyiruko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, ariko rero ejo hari igihe hatagera. Ubu rero urubyiruko ni bo bayobozi b’iki gihe; bivuze ko iyo urubyiruko rwumvise neza gahunda z’ubuyobozi bubateganyiriza ibyiza, bakumva gahunda isi ishaka kugeraho, uba ufite umuyobozi w’uyumunsi utegura ejo hazaza, kandi uhategura neza kuko uba uziko ari ahawe.”

Ishimwe Roger, umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi, we asanga urubyiruko rushiritse ubute rugakora, ibikorwa byarwo byagaragara mu gihe gito, cyane ko ari na benshi cyane mu gihugu.

Nyuma y'ibiganiro mpaka hanabaye imikino.
Nyuma y’ibiganiro mpaka hanabaye imikino.

Iyi gahunda ya “Light The Way” ije mu gihe ku isi harimo kuvugwa intego zigamije iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) zije zisimbura Intego z’ikinyagihumbi (Millenium development Goals) zashyizweho umukono n’ibihugu byose mu mwaka w’2000 zikaba zirangirana n’uyu mwaka wa 2015.

Izi ntego nshya zigamije iterambere rirambye zo zigomba kuba zagezweho mu mwaka wa 2030.

Hagati ya tariki 25 na 27 Nzeri, 2015 akaba ari bwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hazabera inama yo ku rwego rwo hejuru yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye izemeza izo ntego nshya.

ZImwe mu ntego 17 zigomba kuba zagezweho mu mwaka wa 2030 harimo kurandura burundu ubukene hose ku isi, kwihaza mu biribwa, kuzamura uburinganire hagati y’umugabon’umugore, kugabanya ubusumbane hagati y’ibihugu, n’ibindi.

Kivunge Christophe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo banyeshuri bari mu nzira nziza rwose! Nibakomereze aho kuko iyi isi yacu ikeneye ingufu za buri wese kugirango abayituye barusheho kumererwa neza!
Abayobozi bacu nabo ni byiza ko batubera urumuri mu iterambere rirambye!

Mugire amahoro y’Imana!

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka