Umusaruro mu gihugu wiyongereyeho 7%
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje kuri uyu wa 23 Nzeri 2015, ko igihugu cyagize umusaruro(GDP) wa miliyari 1,414Rwf mu gihembwe cya kabiri 2015.
Uyu musaruro ngo wiyongereyeho 7% kurusha igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize, cyabonetsemo agera kuri miliyari 1,314 Rwf, nk’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare na Ministeri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) babitangaje.

Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bisobanura izamuka ry’ubukungu no guteza imbere gahunda Leta yihaye.
Yagize ati ”Aya mafaranga ni umusaruro rusange ugaragaza ko ubukungu bwazamutse, nyuma hazabaho kumenya ngo byafashije iki mu burezi, mu buvuzi, mu kugabanya ubukene n’ibindi; nk’uko ari yo nyigo iherutse gutangazwa, yagaragazaga uburyo imibereho yarushijeho gutera imbere”.
Icyiciro cya serivisi ni cyo cyinjirije igihugu amafaranga menshi angana na 47%, ubuhinzi bwinjije 33%, inganda zinjiza 14% naho 6% akaba yaravuye mu ngamba nshya zo kwaka imisoro, nk’ikoreshwa ry’imashini zitanga inyemezabuguzi.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko nta mpungenge ifitiye umusaruro w’imbere mu gihugu, ahubwo ko gahunda Leta idashoboye kugenzura zo hanze y’igihugu ari zo kibazo.
Amb Gatete yagize ati ”Impungenge zaba zizaturuka hanze y’igihugu, nk’aho idolari rigira agaciro ko hejuru, cyangwa kugabanuka k’ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi”.
MINECOFIN kandi yemeye kuzakomeza korohereza ishoramari, mu rwego rwo gufasha abikorera kugira ibikorwa byinshi byinjiriza Leta amafaranga. Harimo gushaka ibibyara amashanyarazi byinshi no kugabanya ibiciro byayo ku banyenganda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|