Umugabo witwa Bucumi Frederick w’imyaka 51 y’amavuko yasanzwe mu nzu iwe hashize iminsi nk’itanu apfuye amanitse mu mugozi, ndetse n’imirambo ibiri, uw’umugore we n’umwana bareraga nayo imaze nk’ibyumweru bibiri kuko yari yatangiye kwangirika.
Bizimungu Théogene, uvuka ku Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Komine Tambwe, avuga ko mu gihe cya jenoside yagiye ahura n’ibihe bikomeye, gusa ngo ntazibagirwa igihe yakizwaga n’inzuki atazi iyo zaturutse.
Urubyiruko ruributswa ko ari rwo mbaraga igihugu gitezeho ejo hazaza, bityo rukikuramo ibitekerezo by’uko rugomba gushyirwa mu bagomba gufashwa ahubwo rugaharanira kwiteza imbere kuko uyu munsi rushobora kuba rutifashije ariko ejo rukaba rwiteje imbere.
Kuri uyu wa 30 Mata 2015, abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke bagera kuri 65 bahawe amagare yagewe abamugaye afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 20 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Abakozi bashinzwe ibarurishamibare n’abashinzwe igenamigambi mu turere bavuga ko imibare yavuye mu ibarura ryakozwe mu w’2012 yakuyeho umuco wo gutekinika, kuko bakora ibikorwa bishingiye ku mibare y’ukuri.
Ku nshuro ya 21, abakozi n’abayobozi b’uruganda rwa Bralirwa kuri uyu wa 29 Mata 2015 bibutse abari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe abatusi mu 1994.
Mu gihe kuri uyu wa 30 Mata 2015, mu isoko rya Nyagatare hafatiwe abavuzi gakondo bacururiza imiti mu isoko kandi bibujijwe na Minisiteri y’Ubuzima, Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare asaba abavuzi gakondo bose gushaka amazu bakoreramo kandi afite isuku.
Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi, Kigali Bus Services (KBS) n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ntibemeranywa n’abavuga ko ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagenzi b’abagore n’abakobwa riterwa n’uko baba bambaye nabi cyangwa kuba abantu ari benshi mu modoka.
Hashingiwe ku byegeranyo bikorwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), abantu babarirwa muri miliyoni 2.3 ngo bapfa buri mwaka bazize impanuka n’indwara zikomoka ku kazi, ibi byegeranyo bigaragaza ko abagera kuri miliyoni1.6 barwara indwara zikomoka ku kazi naho miliyoni 313 bagakora impanuka mu kazi.
Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere Isiganwa ry’amagare rikinirwa mu misozi (2015 Africa Continental Mountain Bike Championships), Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro ikomeye mu karere ka Musanze aho irushanwa rizabera.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze burashima uruhare rukomeye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO) bagira mu kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yagiranye na radiyo ya Kigali today, KT Radio 96.7FM ,kuri uyu wa30 Mata 2015, yavuze ko Ubuyobozi bw’uyu mujyi bukomeje ingamba zo kurwanya ubushomeri bubarirwa hagati ya 7%-10% by’abari mu kigero cyo gukora bawutuyemo.
Abayobozi batandukanye barasaba abaturage batuye ahari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kujya bagaragariza abayihakana ko bo ubwabo babyiboneye n’amaso, kandi amateka n’amakuru nk’ayo akandikwa akabikwa kugira ngo atazibagirana.
Sibomana Cyrille wo Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu gihe cya Jenoside ngo yarokoye abatutsi benshi bahigwaga none yagororewe kuri uyu wa 29 Mata 2015 ahabwa inka n’izindi mpano nyinshi.
Bamwe mu rubyiruko n’abasheshe akanguhe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakibukiranya amateka mabi banyuzemo ubwo bahigwaga, ariko banishimira intambwe bamaze gutera babifashijwemo n’umuryango “Mustard Seed Institute” urahanira amahoro n’ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Mukama Simon Pierre, aratangaza ko nyuma y’uko inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga zisinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’igihugu muri iyi ntara, urwikekwe hagati y’abaturage n’inzego zishinze umutekano by’umwihariko urwa Polisi rwagabanutse.
Bisekere Jonas wo mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugore we Mukabugingo Philomène, ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2015 amutemesheje umuhoro mu bice binyuranye by’umubiri.
Ikipe ya Gicumbi yongeye kwerekana ko ikomeye nyuma yo kongera guhagarika umuvuduko w’ikipe ya APR Fc, mu gihe Sunrise nayo yongeye kunganya na Rayon Sports mu mikino y’ibirarane
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bahinga mu bishanga barahamya ko kuva batangira kubihingamo ubuzima bwabo bwahindutse bukaba bwiza cyane, kuko bavuga ko akenshi mu bishanga hava umusaruro mwinshi kuruta imusozi.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze barasaba akarere ko bishyurwa imitungo yabo mbere y’uko umuhanda uva kuri Mont Nyiramagumba kugeza ku Musanze ukorwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, kigiye gutanga akazi myanya 88 irimo iyo rwego rw’ubuyobozi ndetse n’indi ijyanye n’inshingano z’iki kigo.
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri iyo ntara kunoza imikoranire hagati yabo mu gutegura amadosiye, kugira ngo babashe gutanga ubutabera bwifuzwa ku baturage.
Ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama ku wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yazisabye kwitoza gukora aho gutegereza ko hari ababishinzwe babakorera byose.
Abagore 730 bacururizaga mu muhanda mu Mujyi wa Kigali biyemeje kuva mu muhanda bagakora ubucuruzi bw’umwuga.
Minisitiri w’umutungokamere, Dr Vincent Biruta asaba abaturarwanda gukomeza kwirinda ikoreshwa ry’amashashi, aho bidashoboka kubikumira ngo bagomba kuyashyikiriza inganda ziyatunganya agakomeza gukoreshwa aho gutabwa.
Ishyirahamwe ry’abahoze ari abana b’inzererezi, ubu ryitwa Abakatabiziriko, rigaragaza uburyo ryibeshejeho n’imiryango yabo ku bwo gukora ibintu bitandukanye mu mapine y’imodoka ashaje, ubundi yajyaga yangiza ibidukikije iyo atawe cyangwa atwitswe.
Umugabo witwa Nzeyimana Christophe w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, nyuma y’imyaka 9 yari amaze atorotse gereza ya Rilima, aho yari afungiye ibyaha byo gufata ku ngufu no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.
Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’abamotari ba Rwagitima, mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 yataye muri yombi abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Gashenyi, Akagari ka Gihuta ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ngo ibafatanye litiro 20 za kanyanga y’inkorano. aba bantu bakaba bafashwe ku bufatanye bwa police (…)
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 habaye inama y’inteko rusange ya koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rutsiro, RUTEGROC(Rutsiro Tea Growers Cooperative), iherereye mu Murenge wa Manihira basaba ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu maze bahite bemeranya kwandikira Inteko Nshingamategeko, (…)
Umugabo witwa Nsabiganirwa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015 ku isaha ya saa moya za mu gitondo, abaturage bamusanze aho yari yarembeye munsi y’umuhanda, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka.
Nyuma y’uko 62% by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye ari byo bimaze kwishyurwa kugeza ubu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Vital Migabo, avuga ko bafashe ingamba zo guhuza abangije imitungo n’abayangirijwe, nk’uburyo bwo gukemura iki kibazo burundu.
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 mu Mudugudu wa Rugendo mu Kagari ka Ryabege, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, mu rukerera batoraguye umurambo w’uwitwa Hakizimana William w’imyaka 25 y’amavuko wakoraga akazi k’ubumotari.
Abarobyi 11 bo muri Kongo Kinshasa, bamaze gutabwa muri yombi n’abashinzwe kurinda Ikiyaga cya Kivu (gardes peches) ku mugoraba wo kuri uyu wa 28 Mata 2015 babashyikiriza abashinzwe umutekano ubwo babasangaga mu mazi y’ u Rwanda barobesha indobani zitemewe zo mu bwoko bwa kaningini.
Ikipe y’igihugu ya Kenya, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’akarere ka Gatanu rizabera mu Rwanda kuva 02/05 kugeza 06/05/2015 yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izazana mu Rwanda.
Umuhanzi Alpha Rwirangira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko agiye kuza mu Rwanda kureba umwana we, nyuma y’uko amenye ko Miss Esther Uwingabire wari umukunzi we yamaze kwibaruka.
Ikamyo ya rukururana itwara mazutu yataye umuhanda igiye kugonga Ibiro by’Akarere ka Kayonza itangirwa n’ipoto y’amashanyarazi mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mata 2015, cyakora babiri bari bayirimo bagira amahirwe bavamo ari bazima.
Ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, inka y’uwitwa Karani Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Benishyaka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare yabyaye ikimasa gifite amaguru 6 gihita gipfa.
Umusore witwa Nzeziryayo Emmanuel wo mu Kagari ka Gahungeri mu Murenge Gitambi ari mu maboko ya Polisi, akekwaho kuba yaba yishe nyina umubyara mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 akamujugunya mu musarane.
Kuva ku wa 27 Mata 2015, umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 afunzwe akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’abakobwa bari hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5.
Hagiye gutangwa amahirwe ku bantu bose bafite udushya batekereza ko twateza imbere uburezi mu Rwanda kugira ngo batugaragaze, utuzahiga utundi tukazashyirwa kuri gahunda y’ibizigwaho byajya mu mfashanyigisho y’uburezi kandi banyiratwo bagahembwa.
Ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletism) y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur yahize andi makipe mu mikino yo kwiruka yateguwe n’Ubuyobozi bw’ Ingabo za Loni zibungabunga amahoro i Darfur (UNAMID).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon ,hamwe na bamwe mu baturage b’aka karere bemeza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yamaze gucengera abaturage akana ari yo yatumye mu Karere ka Ngororero ingengabitekerezo igabanuka mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umworozi w’inkoko witwa Mukansanga wo mu Kagari ka Kayonza ko mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza amaze gupfusha inkoko zigera kuri 400 mu gihe cy’iminsi ibiri.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015, abaturage bo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu babyukiye mu gikorwa cyo gusiba indaki zacukuwe ku musozi wa Hehu n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, nyuma y’uko mu ijoro ryakeye zimukiye ku butaka bwa RDC bagaragarijwe na komisiyo ishinzwe (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.
Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza ikipe ya Marines na Etincelles kuri uyu wa gatatu ukabera i Rubavu ku kibuga cya Tam Tam, wamaze kwimurirwa ku wa kane taliki ya 30 Mata 2015 ukazakinirwa i Musanze.
Kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiye umugore witwa Niyonshuti Grâce ufite imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira ho mu Karere ka Ngororero, ukekwaho guca igitsina cy’umugabo we witwa Hakizimana Vincent ufite imyaka 27 akoresheje urwembe.
Abashakashatsi ku bijumba by’umuhondo bo mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa SPHI (Sweetpotato for Profit and Health Initiative) baturutse mu bihugu 11 by’Afurika; bagaragarije u Rwanda uburyo rwafasha abaturage guteza imbere icyo gihingwa kivugwaho kwera cyane kandi vuba, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuba (…)