IRC (International Rescue Committee) ni umushinga uhugura abunzi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma mu by’amategeko kuva mu mwaka wa 2013.

Abunzi bamaze imyaka isaga 10 bunga Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu. Abavuganye na Kigali Today bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko batangira izo nshingano batari bafite ubumenyi ku mategeko, ariko ngo kuva batangiye guhugurwa na IRC babonye ubumenyi basigaye banifashisha igihe bari kunga abaturage.
Nkusi John wo mu Murenge wa Gahini ati “Amategeko menshi maze kuyamenya kuko bagiye baduha ibitabo n’inyandiko z’amategeko, bitewe n’uko aka kazi twakagiyemo bigatuma ukurikira cyane, uko nari meze mbere n’ubu biratandukanye.”
Umukozi wa IRC ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Nyiramugwaneza Yvonne, avuga ko kuva batangiye gukorana na komite z’abunzi hagenda hagaragara impinduka nziza, kuko hejuru 65% y’ibibazo byagejejwe ku bunzi kuva muri 2013 byakemuwe neza, ibyagejejwe mu nkiko bikaba ari bike.

Ati “N’abacamanza mu nkiko z’ibanze bagaragaza ko imyanzuro basigaye bakira yakozwe na komite z’abunzi mu gihe yajuririwe mu rukiko usanga hari itandukaniro ugereranyije n’igihe uyu mushinga wari utaratangira gukorera hano.”
Nubwo abunzi bashimirwa akazi bakora, ngo baracyafite imbogamizi zirimo iy’itumanaho bigatuma batabasha kuvugana hagati yabo ku buryo bworoshye, ndetse n’iy’inyoroshyangendo ituma batagera aho ikiburanishwa kiri ku buryo bworoshye.
Martine Urujeni ushinzwe ubutabera bw’abaturage muri Ministeri y’Ubutabera avuga ko ibyo bibazo bizwi kandi biri gushakirwa ibisubizo, by’umwihariko icy’itumanaho ngo kizakemuka mu gihe cya vuba.

IRC yahaye amagare 36 komite z’abunzi ku rwego rw’imirenge, buri murenge uhabwa amagare atatu azajya yifashishwa n’abagize inteko z’abunzi ziwukoreramo.
Gusa na yo aracyari make ugereranyije n’umubare w’abagomba kuyakoresha, ariko ibyo ngo ntibica intege abunzi kuko batewe ishema no gutanga umusanzu wa bo mu kubaka igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|