Ikipe ya Manchester united yagaragaje intege nke cyane mu mukino wayihuje na Wolfsburg yo mu Budage bituma itsindirwa ibitego 3-2 byanatumye isezererwa.
Ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’abasesenguzi bawo,bavuga ko abakinnyi basa n’abakomeye basigaye muri iyi kipe ari umuzamu wayo igenderaho cyane David De Gea,Cris Smalling ndetse na Martial nk’uko Muhire David ukunze kwiyita Scholes unakunda iyi kipe yabitangaje.

Kuri we ngo kuba Manchester united yasezerewe mu itsinda irimo ntibyamutunguye kuko imikinire yayo muri iyi minsi muri iri rushanwa ngo itigaragazaga nk’ikipe iberanye n’aya marushanwa.
Ati “ikipe uretse kugendera ku muzamu n’abandi bakinnyi nka babiri bagerageza bandi bakinnyi bo ku rwego rwo hejuru ifite. Nta busatirizi bukomeye,nta hagati yewe n’ubwugarizi ifite.”
Kuri we ngo asanga iyi kipe ikeneye kwiyubaka cyane cyane ku busatirizi nab a myugariro bakomeye kugirango yongere gusubiza icyubahiro izina ryayo nk’ikipe ikomeye.
Ikipe ya CSKA Moscou nayo ntiyabashije kwikura mu Buholandi aho yatsindiwe ibitego 2-1na PSV Eindhoven ihita isezererwa. PSV na Wolfsburg zikaba arizo zakomeje muri 1/8.
Ku rundi ruhande Real Madrid ibifashijwemo na Karim Benzema ndetse na Cristiano Ronaldo yeretse ibirori abafana bayo iwayo I Santiago Bernabeu,itsinda Malmo ibitego 8-0.

Uyu mukino waranzwe n’imvura y’ibitego,Cristiano Ronaldo yatsinze hat-trick anongeraho ikindi gitego bivuga ko yatsinzemo ibitego 4 naho Karim Benzema atsinda Hat-trick(ibitego 3). Meteo Kovasic atsinda kimwe.
Mu yindi mikino,Paris Saint Germain yatsinze Shaktar 2-0,Manchester City itsinda Borussia Moenchengladbach 4-2,Atletico Madrid itsinda Benifica 2-1,Seville itsinda Juventus 1-0.
Kur uyu wa gatatu,ikipe ya Arsenal bikaba biyisaba gutsinda Olympiakos yo mu Bugereki ku kinyuranyo cy’ibitego 2 cyangwa ikayitsinda 3-2 kuzamura kugira ngo ikomeze.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Sammy,Man u igiye kuturwaza umutima nka Arsenal ya kera kabisa,Smalling ntiyarinda izamu wenyine na Degea,Martial ntiyakina adafite aba mediateur.Van Gaal adufashe kabisa adushakire aba casseur.urakoze kuduha amakuru.