Ubwo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga abazize Jenoside yakoreye Abatutsi kuri uyu wa 28 Mata 2015, hashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi, imibiri 98 yakuwe mu mirenge ya Rusatira, Rwaniro, Ntyazo na Kinazi.
Abahagarariye ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda bihuriye ku muhora wa ruguru (Northern Corridor), basabye abikorera gukangukira kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba harashyizweho akarere kamwe k’ubukerarugendo, ndetse no gufasha za Leta kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo.
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aratangaza ko “Never again” (ntibizongere) igomba kubimburirwa na “Never Forget” (Ntituzigere twibagirwa).
Abaturage baturiye umusozi wa Hehu, mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu gitondo tariki ya 28 Mata 2015 bongeye kubona ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC zasubiye mu myanya zari zakuwemo ku butaka bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko ikibazo cy’imiturire kiza ku isonga mu byamugoye kuva muri 2008 ubwo yatangiraga kuyobora Akarere ka Muhanga.
Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma bafunguka bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Umugabo witwa Nkwaya Théoneste w’imyaka 47 wo mu Kagari ka Nyabitare, mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuwa 28 Mata 2015, bamusanze mu nzu iwe ari mu mugozi bakeka ko yiyahuye, ariko impamvu zamuteye kwiyambura ubuzima ntiziramenyekana.
Uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri yisumbuye Rwigema Florent , yatangaje ko Irushanwa rya Copa Coca Cola ridafasha abana gukina gusa, ahubwo ribafasha no mu myigire yabo ya buri munsi.
Bamwe mu bacuruzi b’abagore bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko umugore wumva afite ibitekerezo byo gucuruza adakwiye kubitinya, kuko abagore nabo bashobora gukora ubucuruzi kandi bukagenda neza.
Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015, mu tugari tubiri twa Musamo na Rwoga mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ngo abantu 12 bamaze kuribwa n’imbwa mu buryo budasanzwe.
Ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri mu Mudugudu wa Jugujugu mu Mujyi wa El Fasher, riherereye ku birometero birindwi uturutse ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp).
Umugore witwa upfuyisoni Therèse w’imyaka 52, wari utuye mu Mudugudu wa Cyanamo, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, bamusanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015 bigaragara ko yishwe atemwe ijosi.
Maga Kabera, umugore wo mu Kagari ka Barije mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare avuga ko yatangiye acuruza ijerekani imwe y’ubushera none ubu afite iduka ry’ibyuma by’imodoka rifite agaciro ka miliyoni 12.
Mu gihe bamwe mu mpunzi z’Abarundi zinjirira mu Karere ka Bugesera zizana n’ibintu bike zishoboye harimo n’amatungo, Akarere ka Bugesera karimo kuyashyira mu kato kugira ngo hataba harimo arwaye akanduza ayo ahasanze.
Abaturage bo mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu bari barambuwe imirima n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ku musozi wa Hehu, bavuga ko bashima uburyo u Rwanda rwashoboye kwitwara mu kibazo kikarangira kidateje umutekano muke.
Mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015 twababwiye mu nkuru zacu, ko kwambuka umupaka ku mpunzi z’Abarundi zihungira mu Rwanda byari byagoranye kubera Imbonerakure zari zafunze amayira, abagera kuri 575 ngo ni bo baraye bashoboye kwinjira ngo banyuze mu nzira zigoranye.
Claudette Uwimana ukomoka mu Murenge wa Maraba, mu Karere ka Huye ariko akaba yararokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Karama ari umwana w’imyaka itandatu, yishimira ko hari intambwe yatangiye gutera mu kwigira, ariko na none akababazwa no kuba atazabasha kubisangiza abamwibarutse.
Ubwitabire mu gukoresha Biogaz mu Karere ka Kayonza bugenda busubira inyuma bitewe n’uko zimwe muri Biogaz abaturage bubakiwe zitagikora, bigaca intege abandi baturage bifuza kuzubakirwa.
Ikipe ya APR Fc ikomeje imyitozo ikomeye yitegura Gicumbi aho ndetse n’abakinnyi bakina hanze bagitegereje umukino wo kwishyura na Somalia bifatanije na APR Fc mu rwego rwo kudasubira inyuma mu mikinire.
Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside na mbere yahoo gato, Lit. Gen. Romeo Dallaire ngo asanga imitwe ya girisikare ihuza ibihugu by’akarere ifite uruhare rukomeye kugarura amahoro muri Afurika aho gutegereza Umuryango w’Abibumbye (…)
Itsinda ry’abayobozi 13 bakuru b’igihugu cya Sudani y’Epfo barimo abaministiri barindwi n’abaministiri bungirije bane, riri mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 26/4/2015, aho baje kwiga uburyo igihugu cyashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo na bo bajye kuvugurura inzego z’imirimo mu gihugu (…)
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora kugira ngo birusheho kugira agaciro mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA) iratangaza ko gahunda yo kwihangira imirimo mishya itari iy’ubuhinzi buri mwaka igeze ku kigero cya 28%, ariko ikemeza ko hifuzwa ko mu mwaka wa 2020 iyi gahunda yaba yarageze kuri 50%.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka arasaba abanyarwanda by’umwihariko abikorera bo mu Karere ka Muhanga kugaragariza Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, icyo bazamufasha mu iterambere naramuka yemeye kongera kwiyamamariza indi Manda.
Abikorera bo mu Karere ka Burera bavuga ko mu kwaka inguzanyo mu ma banki hari bamwe bakwa ruswa kugira ngo amadosiye yabo yo kwaka inguzanyo yihutishwe.
Batanu barimo n’umusaza w’imyaka 65 bo mu Kagali ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi ho mu Karere ka Ngoma,bafatiwe mu cyuho barobesha ibikoresho bitemewe byangiza amafi mu kiyaga cya Mugesera na Birira.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta arasaba abanyarwanda bose kujya bibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kuko nta n’umwe itagizeho ingaruka.
Guhera kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, abantu 3 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare nyuma y’uko inka zabo zifatiwe mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba/ Icyanya cya 8 cyagenewe guhingwamo umuceri, mu kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.
Senateri Prof. Laurent Nkusi atangaza ko kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, aribwo buryo nyabwo bwo guhangana n’abayihakana n’abayipfobya, kuko bo ngo bifuza ko ukuri kutamenyekana.
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015 umwarimu witwa Andre Kayigema w’imyaka 50 y’amavuko wigishaga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Rugarambiro riherereye mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro bamusanze mu itongo ry’aho yari atuye ariko ntibamenye icyabimuteye.
Komisiyo ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi, ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, yagiye ku gasozi ka Hehu aho bivugwa ko ingabo za RDC (FARDC) zakambitse ku butaka bw’u Rwanda.
Abagize inama y’igihugu y’abagore bo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe, ku wa 25 Mata 2015, bakusanyije inkunga yiganjemo ibiribwa n’imyambaro mu rwego rwo gufasha bagenzi babo b’Abarundi bahungiye mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iri mu Karere ka Rusizi.
Kuri uyu wa 26 Mata 2015, ku Rwibutse rwa Jenoside rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 105 y’abazize Jenoside yabonetse.
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu w’1994, atangaza ko igihe umuryango w’abibumbye n’ibihugu bikomeye byamutereranaga, intwaro yari asigaranye yari itangazamakuru.
Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata, ku kibuga cya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, ikipe ya Nyagatare F.C yabashije kuhatsindira ikipe ya United Stars igitego kimwe ku busa, mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiona y’icyiciro cya 2.
Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 150 zimaze kwambuka muri iki gitondo cyo ku wa 27 Mata 2015 zihungira mu Rwanda zinyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye ku Cyambu cya Muzenze, ziravuga ko imbonerakure zafunze amayira yose aza mu Rwanda kandi zirimo kwandika buri rugo rurimo umuntu wahunze zigahohotera imiryango (…)
Abanyeshuri biga uburezi mu ishami ry’ishuri nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Rukara mu Karere ka Kayonza bavuga ko bazaharanira kwereka abazabanyura imbere ububi bwa Jenoside n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda, kuko uburezi bwo hambere bwaranzwe no kubeshya no gutanga inyigisho zidafitiye umumaro Abanyarwanda.
Shampiona y’Umukino wa handball yari yakomeje mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wayo wa gatanu, aho Ikipe ya APR Hc ku Kimisagara yihereranye Nyakabanda Hc naho ikipe ya Police itaratakaza umukino n’umwe itsinda ikipe ya Gicumbi.
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko Leta ikomeje guhomba buri mwaka bitewe no gutsindwa mu manza, kandi ko ikibazo ngo ari uko icyo gihombo cyiyongera aho kugabanuka, nk’uko raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ngo zihora zibigaragaza.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 abatutsi baguye mu Murenge wa Mugina, tariki 26 Mata 2015, hasabwe ko ubuhamya bwa Jenoside yakorewe abatutsi bwajya bubikwa mu nzibutso ndetse n’amateka y’imibereho y’abazize Jenoside akandikwa.
Mu rugendo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Franҫois Kanimba yagiriye mu Karere ka Kirehe ku wa 24 Mata 2015 asura ahagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka rya Rusumo, yavuze ko isoko rigiye kubakwa rizafasha abacuruzi barituriye kubonera ibicuruzwa hafi.
Ubwo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 26 Mata 2015, abafashe ijambo bose bagarutse ku gusaba ababa bazi ahajugunywe imirambo y’ababo bishwe muri Jenoside kuhabarangira kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bugiye gukora igenzura ku mafaranga y’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), abayariye bakabihanirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné aratangaza ko igenamigambi ry’ibigo nderabuzima ritagomba gushingira ku guca za taburo (imbonerahamwe) z’ibiteganywa gukorwa gusa.
Rwagasana Ernest, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Cogebanque arasaba abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bimika ubumuntu, kugira ngo itazasubira ukundi.
Imirimo yo kuvugurura Stade Ubworohererane y’Akarere ka Musanze yaratangiye kubaka ubwiherero, gutunganya amarembo no gufata amazi yose yinjiraga mu kibuga ni yo mirimo izakorwa mu cyiciro cya mbere izatwara miliyoni hafi 50.
Mugema Moses w’imyaka 24 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mishongi Akagari ka Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi yaraye yiyahuye anyweye umuti w’inka kubera impamvu zitarashobora kumenyekana kuko nta kibazo kindi ngo yari afitanye n’abaturage.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko guhinga icyayi bitewe n’inyungu bakibonamo ugereranije na mbere aho batari bafite ubumenyi buhagije, n’inyungu icyayi gishobora kuzanira umuturage.