Intego ya Zigama CSS ni miliyari 470Frw muri 2020

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imali cya Zigama CSS butangaza ko muri 2020 buzaba bufite imali igera kuri miliyari 470 bitewe n’izamuka igaragaza.

Babitangarije kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, mu nama rusange y’iki kigo iba buri gihe mu mpera z’umwaka, iy’uwu ugana ku musozo ikaba, igamije kureba ingengo y’imali y’umwaka utaha no kuyemeza ndetse n’icyerekezo cy’iyi banki mu myaka itanu iri imbere.

Zigama CSS ngo iteganya kugera kuri miliyari 470 muri 2020.
Zigama CSS ngo iteganya kugera kuri miliyari 470 muri 2020.

Avuga uko banki ihagaze n’icyerekezo cyayo, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr Ndahiro James yagize ati "Muri uwu mwaka dusoza tuzaba dufite miliyari 170, mu wutaha wa 2016 imali iziyongera igere kuri miliyari 200 naho muri 2020 tugateganya ko izaba miliyari 470".

yakomeje avuga ko iyi ntambwe bayikesha ubwitabire bw’abanyamuryango mu bikorwa byo kubitsa no gusaba inguzanyo ngo biteze imbere kandi benshi bakaba bahamya ko byabagiriye akamaro.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, B G Nzabamwita Joseph, yavuze ko Zigama CSS ifasha abanyamuryango bayo gutera intambwe mu mibereho myiza bigatuma bakora n’akazi kabo neza cyane ko hari n’icyiciro cy’abasaba inguzanyo bagabanyirijwe inyungu.

Ati "Abaka inguzanyo iri hagati ya miliyoni imwe n’eshanu bagabanyirijwe amafaranga bungukira banki ava kuri 15% agera kuri 13%, kikaba ari igikorwa twishimira nk’abanyamuryango kuko kigamije kutuzamurira imibereho myiza."

Abanyamuryango ba Zigama CSS bishimira ko yabafashije kwiteza imbere.
Abanyamuryango ba Zigama CSS bishimira ko yabafashije kwiteza imbere.

B G Nzabamwita akaba akangurira abanyamuryango ba Zigama CSS gukora imishinga, bagasaba inguzanyo ariko kandi amafaranga bahawe bakayakoresha icyo bayasabiye, kuko ari bwo azabagirira akamaro.

Mu myaka itanu ishize, Zigama CSS ngo yari ifite imali isaga gato miliyari 10 none ubu ikaba ifite ayingayinga miliyari 170, ibi ngo bigaterwa n’imikorere myiza nk’uko ubuyobozi bwayo bubivuga.

Abanyamuryango b’iyi banki bakaba ahanini ari abashinzwe umutekano barimo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka