Mu nama yahuje umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’umuco na Siporo hamwe n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuwa 9 Ukuboza 2015 basanze imirimo yo kubaka Stade ya Rubavu hari imirimo itaruzura.

Amasuku muri Stade, gushyiramo amatara, gutunganya Pariking y’imodoka hamwe n’umuhanda ugera ku rwambariro rw’abakinnyi, ni bimwe mu bikorwa bitarakorwa kandi bigomba kuba byuzuye mu minsi 17.


Ubuyobozi bwa Rwanda Housing Authority bushinzwe gukurikirana imyubakire ya Stade Rubavu bukaba buvuga ko bimwe mu bikorwa byatinze kubakwa kubera amafaranga atarateganyijwe nko gutegura parking n’umuhanda ujya ku rwambariro rw’abakinnyi bizatwara miliyoni 293.
Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe Mirembe Alphonsine akaba yatangaje ko inzego zose zigomba gukorera hamwe kugira ngo kuwa 26 Ukuboza 2015 Stade umuganda izabe yuzuye kuko biteganyijwe ko kuwa 28 Ukuboza izakinirwaho umukino.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo Kalisa Edouard avuga ko nubwo bari biyemeje ko ibikorwa byo kubaka Stade bizarangirana n’ukwezi k’Ugushyingo bitashobotse kugerwaho bitewe no gutinda kw’ibikoresho n’imvura hamwe yagiye iba nyinshi.
Ubuyobozi bwa NPD Cotraco burimo gusana Stade ya Rubavu, bukaba butanga ikizere ko tariki ya 26 Ukuboza bazaba barangije ibikorwa kuko ibikoresho n’ababishyira mu myanya bageze mu Rwanda.

Imwe mu mbogamizi yagaragaye ni ibyuma biterura amatara bitaboneka mu Rwanda bikaba bizakurwa mu gihugu cya Tanzania, NPD Cotraco igasaba gufashwa kugira ngo bigezwe aho akazi kabera bidatindijwe mu nzira.
Amatara azashyirwa kuri Stade Rubavu azaba apima Toni 50 kandi ashyirwe kuri metero 50, naho kubirebana n’ahazakorerwa imurikagurisha mu gihe cya CHAN 2016, haziyambazwa ikibuga cy’indege cya Rubavu.
Imirimo yo gusana Stade Rubavu, gushyira ibikoresho mu nyubako no gukora amasuku bikaba bigomba kurangira kuwa 26 Ukuboza 2016 igaherezwa akarere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Iyo Stadium nibatubabarire kuko turayikeneye cyaneee.Mutubabarire 2.Thx
Nibitonde n’ikipe ntabwo iraboneka.