Babivuze kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, ubwo bahabwaga amahugurwa ku bijyanye n’amategeko n’amasezerano Nyafurika aharanira uburenganzira bw’umugore.

Ayo mahugurwa bayahawe n’umuryango GLIHD uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari.
Umuyobozi wungirije w’uwo muryango, Umulisa Housna Vestine avuga ko guhugura abagore bigamije kubongerera ubumenyi “kugira ngo barebe amategeko ababangamiye aho babona imbogamizi batange ibitekerezo byazashingirwaho mu kuyavugurura.”
Abo bagore bamaze gusobanurirwa ibikubiye mu masezerano Nyafurika aharanira uburenganzira bw’umugore basanze hari amategeko y’u Rwanda agitambamira uburenganzira bw’umugore basaba ko yavugururwa.
Itegeko rigena igihe umugore agomba gutegereza mu gihe yasabye gutandukana n’uwo bashakanye kugira ngo ubwo butane bwemezwe n’iribuza umwana wahohotewe guhita akuramo inda mu gihe bitaremezwa n’inkiko ni yo bagarutseho cyane.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Bugesera, Uwingabiye Chantal, yavuze ko bidakwiye ko umuntu usaba ubutane yazitirwa, kuko hari igihe batinda bikaba ari byo bikurura za mpfu.

Yagize ati “Na biriya by’abana bahohoterwa bagasaba gukuramo inda, hari igihe ntarengwa cyo gukuramo inda, numva nta mpamvu yo kubanza mu rukiko kuko mu rukiko hari minsi yo gutanga ikirego, kuburanisha, kujurira, kandi uko iyo minsi itambuka ni ko n’inda iba iri gukura.”
Umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, Lambert Dushimimana avuga iyo komisiyo iri kuvugurura amategeko. Arimo ibibazo bibangamiye abana n’abagore ngo ari kuvugururwa kandi ngo ibitekerezo abo bagore batanze byose byitaweho mu kuyavugurura.
Ati “Ubu turi mu nzira yo kuvugurura amategeko kandi amategeko yose abangamira umugore n’umwana ari kuvugururwa. Nka ririya ridatuma umwana akuramo inda n’ubwo yaba yafashwe ku ngufu riri kuvugururwa kandi ibyo bitekerezo byitaweho.”
Umuryango GLIHD unabasaba abagore gutinyuka bakajya mu myanya y’ubuyobozi kuko byabaha uburyo bwo gutanga ibitekerezo ku mategeko atambamira uburenganzira bwa bo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|