Abahagarariye ibi bihugu yitabiriye inama y’Umuhora wa ruguru ibera mu Rwanda kuva tariki 07-10 Ukuboza 2015.

Iyi nama kugeza ubu itarava mu muhezo, irasuzuma imishinga yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, ibigega bya peterori muri Uganda n’imiyoboro izajya iyigeza muri buri gihugu cyemera gushyira hamwe n’ibindi.
Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’epfo bisanzwe byariyemeje guteza imbere umuhora (Northern Corridor) w’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa, hamwe no gukura amashanyarazi muri Ethiopia bikayakwirakwiza muri buri munyamuryango ugize umuhora.
Ibi bihugu kandi bigomba guteza imbere ubukerarugendo, serivisi ku mipaka, imihanda ya kaburimbo yo kunoza ubuhahirane, ndetse n’ikoranabuhanga hamwe n’itumanaho.

Inama y’abaministiri mu bihugu bigize umuhora wa ruguru, irimo gusuzuma iterambere ry’ibikorwaremezo, ariko hari n’ikijyanye no gukora Leta imwe ihuje ibyo bihugu byose, kizafatirwa umwanzuro mu nama izahuza abaministiri mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha.
Mu bihugu byitabiriye inama nk’indorerezi, harimo ibigenda byemera gufatanya n’abandi guteza imbere inzira iva ku cyambu cya Mombasa; ibi birimo Tanzania, u Burundi na Congo Kinshasa.
Ohereza igitekerezo
|