Referendum si Kamarampaka-Prof Kalisa Mbanda

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) nta gitutu yashyizweho mu gutegura Referendumu kuko yigenga.

Byatangarijwe mu nama NEC yagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa 10 Ukuboza 2015, ubwo hashyirwaga ahagaragara gahunda zose zijyanye n’iki gikorwa.

Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa NEC (hagati) asabanurira abanyamakuru ibya referendum.
Prof Kalisa Mbanda, Umuyobozi wa NEC (hagati) asabanurira abanyamakuru ibya referendum.

Prof Kalisa yabivuze asubiza ku kibazo cy’uko itariki ya Referandumu yaba yarashyizweho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi bityo ikotsa igitutu NEC ngo iyikurikize muri iki gihe gito.

Prof Kalisa ati "Nta gitutu twigeze dushyirwaho kuko NEC yigenga, icyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri kandi natwe babanje kutubaza, tubigiramo uruhare cyane ko twe duhora twiteguye nk’uko dusanzwe tubikora".

Ku bijyanye na lisiti y’itora, Prof Kalisa avuga ko abantu bujuje imyaka yo gutora ari 6.400.000 kandi ko lisiti itunganye. Muri aba 46% ni abagabo n’aho abagore ni 54%.

Abanyamakuru mu kiganiro na NEC.
Abanyamakuru mu kiganiro na NEC.

Ikindi ngo amatora ya Referendum azatwara amafaranga anagana na miliyari 2 na miliyoni 200 kandi ngo arahari yose.

Amatora azaba ku itariki 17 Ukuboza 2015 ku Banyarwanda baba mu mahanga na 18 Ukuboza 2015 ku bari mu Rwanda. Ku itariki ya 19 Ukuboza 2015, hazashyirwa ku mugaragaro ibyavuye mu matora by’agateganyo n’aho nyuma y’iminsi 2 hagatangazwa ibya burundu.

Uko urupapuro rw'itora ruzaba rumeze.
Uko urupapuro rw’itora ruzaba rumeze.

Prof Kalisa yibukije Abanyarwanda ko Referendumu atari kamarampaka kuko ngo mu Rwanda nta mpaka zihari, gusa ngo hazashakishwa ijambo ry’Ikinyarwanda ryazajya rikoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

let as assign our duties as Rwandans to make and show differences by electing referandum

gakwerere Eraste yanditse ku itariki ya: 13-12-2015  →  Musubize

Namwe ntimwumva! Ubundi se ko babahagarikaga kwa Ngoga cyangwa bakabageza ku Bitaro, habuze iki ko nta n’ikibazo kirahavukira. Abayobora RFTC muri NYAGATARE bahorana akavuyo kadashira, ubwo baba bashaka aho barira utw’abandi. Muzarebe Amboutillage iba kuri Ligne ya Ryabega-Nyagatare babuza abantu bigiriye kujya mu kazi kabo kujya mu modoka ngo ntibyemewe.

Ni gute umuntu yaba atangira akazi saa moya agategekwa kugenda mu modoka ihaguruka sa tatu cyangwa nyuma yaho ngo ni amabwiriza ya RFTC. Ni akumiro! Icyakora baravangira Umuyobozi Imana yatwihereye.

Ntibazongere, abo bantu bajye babahagarika kwa Ngoga nubundi nta kibazo kirahavukira ngo nuko bahahagaze. Kandi nubundi byari bisanzwe hashize igihe kinini. Kubarenza aho bajya rero ni gahunda idasobanutse, nihatabarwe abo barwayi bagerere kwa muganga ku gihe, ubuzima bwabo bubungwabungwe.

alias yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Nubwo amatora yegereje ariko mu Karere ka NYAGATARE, RFTC (Rwanda Federation Transport Cooperatives) yakagize nk’Agahugu kayo yifatira uko ibonye. Abaturage bararira ayo kwarika cyane cyane abarwayi bivuriza mu Bitaro bya NYAGATARE aho babarenza ku Bitaro kandi ariho bajya.

Mu gihe Mutuelle de Sante iha umuturage kwishyura 200Frws gusa, RFTC yo yafashe gahunda yo kongera abajya kwa muganga urugendo rwa 300Frws, kandi hariho n’ababuraga umusanzu wa Mutuelle de Sante. Ubuzima bw’umuntu burahenze urugendo bongera umugenzi utabisabye rushobora gutuma abantu barwaye babura ubuzima kandi bagatabawe n’abaganga igihe bagereye kwa muganga ku gihe.

Inzego zibishinzwe zikurikirane ikibazo cyo kurenza abagenzi bajya ku Bitaro aho babahagarikaga bakabongera urugendo rwa 300Frws kugera muri Gare mu by’ukuri atari ho bajyaga. Turababaye cyane.

alias yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

Impaka zirahari kuko na Green Party yarareze n’ubwo itatsinze bwose.Gusa niba Profesa ariko abibona biriya bifranga byatwubakira ibitaro cg bigafasha twe abashomeri,none muhisemo kuyapfusha ubusa NGO abazungu babemere!? Yewe iyo mubireka,nitwe bireba naho ni hahandi kuko uhongera umwanzi amara inka!

tom yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Impaka zirahari kuko na Green Party yarareze n’ubwo itatsinze bwose.Gusa niba Profesa ariko abibona biriya bifranga byatwubakira ibitaro cg bigafasha twe abashomeri,none muhisemo kuyapfusha ubusa NGO abazungu babemere!? Yewe iyo mubireka,nitwe bireba naho ni hahandi kuko uhongera umwanzi amara inka!

tom yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

twishimire ko aya matora azagenda neza maze twitorere yego twimike demokarasi

sezirahiga yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Nonese niba nta mpaka zihari ariya mafaranga agiye gutangirwa iki habaho amatora!! Kuba nta mpaka zihari ni ukuvuga ko abanyarwanda bose 100% bashaka ko itegeko nshinga rivugururwa kandi ubwo umuyobozi kuba yabitangaje ni uko abifitiye gihamya ko abanyarwanda bose babyumva kimwe, sinumva rero impamvu y’amatora!! Njye nari nzi ko referendum ibaho iyo hari impande 2 zitumva kimwe ibintu noneho hakaba ayo matora kugira ngo harebwe uruhande rutsinda, atari ibyo amatora numva yaba adakenewe. Kuri ibi by’itegeko nshinga kandi impaka zaba zihari mu gihe hari abantu bamwe batanga ibitekerezo ko ryavugururwa hakaba n’abandi batanga ibitekerezo by’uko ridakwiye kuvugururwa hatitawe ku mu bare wa buri ruhande, byaba bihagije kugirango uvuge ko hariho impaka. Ndumva rero ari urujijo kuba hagiye kuba amatora kandi abantu bose bafite ibitekerezo bimwe

saba ramos yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka