Bahagarukiye kubungabunga ibidukikije bagabanya ibicanwa

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batangiye guteka kuri canarumwe kuko idasaba ibicanwa byinshi.

Muganuza Bonaventure, umwe buri bo, atangaza ko ubu bamenye ibyiza byo kubungabunga ibidukikije ndetse ko batangiye kwitabira gukoresha imbabura za canarumwe mu rwego rwo kwirinda kwangiza amashyamba bashakamo inkwi zo gucana.

Imbabura za "Canarumwe" zifasha mu kubungabunga amashyamba.
Imbabura za "Canarumwe" zifasha mu kubungabunga amashyamba.

Avuga ko uburyo iyo mbabura ikoze idasaba ibicanwa byinshi kuko inkwi eshatu zihisha ibiryo.

Ati “Njyewe naguze canarumwe kuko bambwiye ko idatwara inkwi nyinshi kandi ni ko nasanze bimeze kuko ubu ntagihangayika njya gushaka inkwi zo gucana”.

Muganuza akomeza avuga nyuma yo kubona ko canarumwe idasaba inkwi nyinshi, yahise atangira kubikangurira abaturanyi be abereka ibiyiza by’iyo mbabura kuko nubwo ikoreshwaho inkwi irinda n’imyotsi.

Ku baturage badafite ubushobozi bwo ku bona iyi mbabura kuko bayigurisha ikuva kuri 1000FRW kugeza 2000FRW bitewe n’ingano yazo bo abakangurira guteka kuri rondereza kuko na zo zibafasha kubungabunga ibidukikije .

Habyarimana Gasipard, undi muturage, avuga ko azi ibyiza byo kubungabunga ibidukikije kuko amashyamba afasha imvura kugwa ndetse n’umwuka abantu bahumeka uzanwa n’amashyamba.

Na we mu rugo rwe avuga ko akoresha rondereza kandi amaze kubona ko imufasha kudahangayika ashaka inkwi nyinshi nk’izo yatekeshaga ku mashyiga.

Agira ati “Iyo umuntu atetse ku mashyiga usanga umuyaga utwara umuriro ukigira hirya no hino bityo ibiryo ntibishye vuba kuko umuriro wari kubihisha uba wigurukiye.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Amashyamba n’Umutungo Kamere, Nyakagabo Emile, avuga ko hari ingamba akarere kafashe zo kubungabunga amashyamba zirimo gushishikariza abaturage boroye inka byibura zigera muri 2ebyiri gukoresha biyogaze.

Ku baturage badafite ubushbozi bwo kugira biogaze na canarumwe babakangurira gukoresha rondereza kuko idasaba amafaranga menshi mu kuyubaka.

Ibi kandi bigendana no kongera ubuso buteweho amashyamba no kurinda atarakura kugirango asururwe yamaze kwera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka