Yafunzwe ashaka kongera gusambanya umwana we banabyaranye

Umugabo witwa Mukundiyukuri Vedaste wo mu Karere ka Nyamasheke, afunzwe nyuma yo gushaka gusambanya ku ngufu umukobwa we babyaranye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, nibwo Mukundiyukuri utuye mu kirwa cy’umudugudu wa Murwa akagari ka Ninzi mu murenge wa kagano yashatse gusambanya umwana yibyariye ku ngufu. Abaturage nabo bakemeza ko iyi ngeso yari ayisanganywe.

Uyu mukobwa uteye ibitugu, amaze kubyarana na se umubyara umwana umwe.
Uyu mukobwa uteye ibitugu, amaze kubyarana na se umubyara umwana umwe.

Abaturanyi bavuga ko aho uyu mukobwa amenyeye ko se yanduye visuri itera Sida ariko asanga we ari muzima, yiyemeje kutazongera kuryamana na we. Bavuga ko ibyo byatumye ahora ateza umutekano muke mu mudugudu arwana n’umukobwa we.

Umwe yagize ati “Turambiwe induru y’uyu mugabo ashaka gusambanya umukobwa we, buri gihe nitwe tujya kumufasha tugatabara tukamucumbikira ngo se atamwica.”

Undi ati “Uriya mugabo duhora tumushyikiriza ubuyobozi agakingirwa ikibaba na mukuru we uyobora akagari yahoze ayobora aka dutuyemo.

Baramutwara bugacya yagarutse yarushijeho kuba mubi, ndetse bashatse ko umwana yamugereka ku wundi ariko biranga biba iby’ubusa, bose bemeza ko umwana ari uwe.”

Uyu mukobwa wabyaranye na se, avuga ko se ahora amutoteza akamukubita ashaka ko baryamana kandi akumva ko kuba barabyaranye umwana umwe bihagije.

Ati “Papa ampoza ku nkeke akancunaguza, akankubita ndetse akanamenesha, yanteye inda mfite imyaka 21 ubu mfite 24, yankuye mu ishuri ngeze mu wa gatatu y’ayisumbuye, ashaka ko twakomeza tukajya turyamana ariko narabyanze, agashaka kumfata ku ngufu ariko naranze rwose.”

Nyina w’uyu mukobwa n’ubuyobozi ntibabashije kubonekera igihe ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru. Hagati aho Mukundiyukuri afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

nahanwe bikomeye kuko biteye ahahonda

Elie yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

NTABWO ARI ISI ISHAJE AHUBWO ABAYITUYE BARANANIWE CYANE KUKO BASIGAYE BAKORA IBYANGWA NIMANA SATANI YAGIZE ABAYOBOKE BENSHI.ABASENGA MUKOMEZE MUKARISHYE ISEZERANO RYIMANA

irimaso yanditse ku itariki ya: 9-02-2016  →  Musubize

nukumirwa isi irashaje

livin mutuyimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Ahubwo ni ugusuzuma neza wasanga uyu mugabo arwaye mumutwe akaba afite ibisazi byamuteye kubenguka umukobwa we.

MAHESHI JANVIER yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

nawesiwe. ahubwobamusuzume ararwaye

Dominique yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

ahaa! abagabo baragwira. bamukatire 25 tx

master yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

uyu mugabo ni afatwe avuzwe kuko ni mental kabisa!!!!

akayezu jm yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

abantu bubu bamazeguta umuco!!!

BYIRINGIRO JILIUS yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Uwomugabona imana imurine

Dezire yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ntanyungu N’ibihombo Gusa Kuruwo Muhehesi!

Pierre Uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

uwomuga muga bo aza fumgwe burundu ayo na ma ro re rwa

fulgence yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

ngewe nabandi bahunguvyari atwishe ngo turamutereta ubu tugeze muri kaminuza yararimukuyemo tronc commun. birababaje.

Sam yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka